Baretse amazi y’iwabo bahitamo kwinywera ay’u Rwanda

Yanditswe na
Kuya 23 Werurwe 2012 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu batuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafashe umwanzuro wo kujya binywera amazi aturuka mu Rwanda aho kunywa ay’iwabo, kuko ngo ashobora kubagiraho ingaruka byongeye kandi ngo amazi aturuka mu Rwanda arahendutse cyane.
Mu bice bitandukanye by’iki gihugu bugarijwe bikomeye n’indwara ya Kolera, bityo bamwe mu batuye igice cy’iburasirazuba bakaba barahisemo kujya binywera amazi yo mu macupa ya plasitiki ava mu Rwanda kuko ngo ariyo meza kandi yizewe (...)

Bamwe mu batuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafashe umwanzuro wo kujya binywera amazi aturuka mu Rwanda aho kunywa ay’iwabo, kuko ngo ashobora kubagiraho ingaruka byongeye kandi ngo amazi aturuka mu Rwanda arahendutse cyane.

Mu bice bitandukanye by’iki gihugu bugarijwe bikomeye n’indwara ya Kolera, bityo bamwe mu batuye igice cy’iburasirazuba bakaba barahisemo kujya binywera amazi yo mu macupa ya plasitiki ava mu Rwanda kuko ngo ariyo meza kandi yizewe kurasha aya za robine z’iwabo ubusanzwe bakunze gukoresha mu buzima bwa buri munsi.

Umunyabukavu waganiriye n’urubuga 7sur7 dukesha iyi nkuru yagize ati:”ikarito imwe igura amadolari 9 mu Rwanda bivuze ko ihendutse”.

Akomeza avuga ko impamvu bahitamo kunywa amazi yo mu Rwanda atari uko iwabo ntayahakorerwa ahubwo ngo ayakorerwa muri Kivu y’Amajyepfo aza ari ku madolari 15.

Gusa ibi leta ya Congo by’umwihariko abayobozi bo mu duce tw’iburasirazuba barabibona nk’ikibazo gikomeye ndetse basezeranya Abanyecongo gushakira umuti iki kibazo vuba bidatinze.

Hejuru ku ifoto: Amwe mu mazi akorerwa mu Rwanda n’Uruganda Inyange


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza