Bujumbura : Isoko rikuru ryaragurumanye indege z’u Rwanda ziratabara


Yanditswe kuya 27-01-2013 - Saa 12:13' na Rene Anthere Rwanyange

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 27 Mutarama, isoko rikuru ryo mu mujyi wa Bujumbura rwagati ryibasiwe n’inkongi y’umuriro rirashya rirakongoka ku buryo nta kintu cyashoboye kurokorwamo.

Amakuru dukesha bagenzi bacu bakorera IGIHE i Bujumbura, ni uko iryo soko ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu ma saa kumi n’imwe n’igice zo mu rukerera ariko icyabiteye ntikiramenyekana. Imodoka zizimya umuriro ebyiri zashoboye gutabara ariko biba iyanga. Abashoboye kugira ibintu barokora ngo ni abacururiza hanze y’isoko, ab’imbere bo ntawashoboye kwinjiramo.

Polisi y’Igihugu cy’u Burundi yatabaye ariko icyo ikora ni ugucunga umutekano babuza abantu kwinjira muri iyo nkogi y’umuriro bashaka gusahuramo ibintu. Bagenzi bacu bakomeza badutangariza ko uko ikomeje gukaza umutekano ariko umuriro na wo urushaho gukaza ubukana.

Ikindi ni uko kugeza ubu tubagezaho iyi nkuru, Sitasiyo ya Essence ya Kobil iri haruguru y’isoko hafi ya Banki MITEC na yo yamaze gufatwa, bakaba bafite impingenge ko bishobora gusatira umujyi wose.

Isoko rikuru rya Bujumbura ngo ryaba ricururizamo abantu bagera ku bihumbi icumi.

Muri iyo nsanganya umugore umwe yahasize ubuzima, umubare w’abakomeretse ariko ukaba utaramenyekana mu gihe hari abarwanaga bashaka gukuramo ibintu. Amakuru avuga ko uwo mugore witabye Imana yari agiye gukuramo amafaranga yari yasizemo.

N’ubwo Polisi y’u Burundi yatabaye n’imodoka ebyiri zizimya umuriro n’indi yatanzwe n’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi, nta cyo byatanze bituma hitabazwa indege ebyiri za Kajugujugu z’u Rwanda zishobora guhashya ubukana bw’iyo nkongi.

Imwe mu ndege za Kajugujugu zatabaye i Burundi irimo kuzimya umuriro

Guverinoma y’u Burundi yashyizeho Komisiyo iyobowe na Visi Perezida wa Kabiri w’u Burundi, Gervais Rufyikiri, kugira ngo bakore iperereza ku cyateye iyo nkongi y’umuriro.

Visi Perezida wa mbere Therence Sinunguruza yatangarije itangazamakuru ko nyuma yo kumva iyo nkuru mbi hahise haterana inama ikomeye y’igitaraganya yo gushyiraho iyo komisiyo. Asaba abaturage kuyifasha kubona amakuru ya ngombwa, kandi Guverinoma izafata mu mugongo abahuye n’ingorane zakomotse kuri iyo nkongi y’umuriro.

Perezida w'u Burundi n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu bareba ibyabaye
Inkongi y'umuriro ikomeje ubukana
Abacururiza hanze ni bo bagize ibyo barokora
Abantu mu mujyi ntibaziicyo bari bukore ngo bahagarike iyo nkongi y'umuriro

Video y’isoko rya Bujumbura ririmo gushya

Amafoto : Jean de Dieu Mbabazi/Bujumbura

IBITEKEREZO
nitwa Israel mva muKabezi aho muBurundi.nagomba gushima cane namakuru muduha kuri internet. dushobora kubakurikira tiringaha muri Zimbabwe.Muriko murakora akazi keza cane.Congratulations for the new president Burundi. You are the ones who voted for him so be with him in developing the nation.We are in full support though we are far from home.May god bless all Burundians. SUCCESS IS OURS. rejoice and rejoice.
Mwihangane nikobiri ariko siko bizokwama, ababuriyeyo ibintu nababo. Imana irababona kandi niyo izobaha ibindi vyinshi...........
Musubize1er.02.2013 saa 23:21
Cyriaque
abanyagwanda barakoze kudufasha mu magume twahuye nayo !ico nababarira nuko abanyamakuru bavuga inkuru zo gukabya !kuko bandika ngo "indege zu Rwanda ziratabara"ese haje zingahe ?zahageze saa ngapi ?haje indege imwe,ihagera saa saba isoko jyose jyahiye..................en tout cas batugaragarije umutima w'urukundo ariko abanyamakuru kureke gukabya muvuge ukuri,merci le Gouvernement rwandais avec son president HE Paul Kagame,uragahora kungoma
Musubize29.01.2013 saa 08:05
murakabya
pole sana bavandimwe bacu, mukinyarwanda bavuga ngo itera amapfa itanga naho bahahira.buriya imana irabazi kandi izi ko mukeneye kubaho kandi neza. iratabara yo kabyara mwikwiheba nshuti zacu. imana iraza kubasetsa kandi muratangara.
Musubize29.01.2013 saa 02:32
bj
Birababaje cyane rwose ! Abavandimwe bacu tubasabiye kwihangana cyane pe ! Mwihangane !
Musubize29.01.2013 saa 00:13
Pascal
Mana niwowe wenyine watabara abaturanyi. Mukomere imana irabashumbusha
Musubize28.01.2013 saa 14:29
Damas
natwe ariko tubikuremo isomo !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!my friend !!!!!!!!!!!!!
Musubize28.01.2013 saa 07:41
muti
Birababaje kweli
Musubize28.01.2013 saa 06:05
J P
YYOOOOOO MWIHANGANE BARUNDI BACU,TURABAKUNDA KDI UWITEKA AZABASHUMBUSHA GUSA NAMWE MUGERAGEZE GUKANGUKA.
Musubize28.01.2013 saa 05:08
BEBE
Abaturanyi bacu b'iburundi mwihangane, kandi nibishoboka ubuyobozi bwanyu bufate ingamba kugirango ibiza nkibi bige bikumirwa hakiri kare bitaronona ibintu byinshi. ok thxs.
Musubize28.01.2013 saa 05:04
LEON
Pole abaturanyi bacu kandi mwihangane imana izabaha ibindi
Musubize28.01.2013 saa 04:58
bineza
Biteye agahinda guhisha isoko nk'irya Bujumbura kuko ryari isoko rinini kandi ririmo imari nyinshi kandi z'ingeri zose. Abavandimwe bakoreragamo nibihangane . Niko bigenda. Burya uko imana ikora biratangaje : imyaka iyo ijya kumera ngo yere byinshi ibanza gupfa. uzarebe uteye igishyimbo urabanza ukugitaba kikabumbuka cyarangiza kigashora imizi , kikanaga , kikagwira amashami n'imiteja ivamo amagana. Nimwihangane lero Bashingantahe , Bapfasoni imana ibateganirije byinshi kandi ibyiza biri imbere. Naho RDF yakoze ibikwiye, abarundi bajya bavuga ngo umubanyi numuzimya muriro kandi ngo asumba inshuti ariwe muvandimwe mu rurimi rwabo. ariko byumwihariko ingabo zacu zakoze igikorwa k'indashyikirwa.Vive la coopération régionale.
Musubize28.01.2013 saa 04:30
Musema
Ababanyi bacu mwihanganire iryo Sanganya !
Musubize28.01.2013 saa 03:14
Kaka
Yooo, Mana umenye Abarundi ubatabare pe, igihombo bahuye nacyo ubashumbushe ubakubire ibyo babuze karindwi mana uri Inyembabazi tabara, ubugari n'indagara n'imikeke bizava he Mana ! Dutabarire abaturanyi ni wowe nyirubushobozi. Komeza Kagame Paul wacu ufite ubutwari wamuremanye akaba yatabaye rugikubita, imana imukomeze.
Musubize28.01.2013 saa 03:05
nyiramarisa solina
YOOO ! Imana ibatabare ! ndumva bambabaje cyane.
Musubize28.01.2013 saa 02:28
xx
imana yacu niyo izatuma bikunda .abarundi bose bihangane
Musubize28.01.2013 saa 02:28
nteturuye
Thanks Lord and thanks H.E Gneral Major Paul to his support. Ubutegetsi bwacu buracumbagira , mu myaka hafi 10 iheze hamaze gusha amasoko aranga atanu, birababaje kubona ata somo bari bwaronke kugira bashobore gukingira rirya soko bazi neza akamaro rifitiye igihugu. Uburundi burarwaye kandi ni rimwe vyose bikononekara kuko nta kazoza hatari Bonne Gouvernance. Birababaje ahubwo biteye n'agahinda nosaba abenegihugu kwihangana mbese n'Umukuru w'igihugu kuvyifatamwo nke Se Burundi koko ataruko kazoza ka politik yiwe kazoba kononekaye kandi kubera ububegito bwabomufasha.
Musubize28.01.2013 saa 02:25
kami
ibyango byababayeho ,ntacotwavuga gusa ikbabaje nuwaburiyemo ubuzima ,naho ibintu ,ahomwabivanye muzongera muvaneyo ibindi, gusasa biragoye mwihanga
Musubize28.01.2013 saa 02:20
mugj
ese igihugu kitagira ikizimyamoto, caba gifite reta imeze gute ? Isoko ringana kuriya izo modoka zikoreshwa kuzima amazu ya 8m kuri 9m ashobora kuzima isoko rya 100m kuri 100m ? Gufashwa hakoreshejwe indege zivuye kubirometero 300, mwe mwumva ko mutabaye abo muyobora, yemwe demokarasi ziragwira !!!!!!! Nvyo koko, Uyobowe n'uwutabona mwese muzagwa mu mwobo !!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize28.01.2013 saa 02:19
Muyirama
Ibi nagahomamunwa pe birababaje cane pe.Imana yihanganishe ababuriyemwo ibintu vyabo n'ababo .
Musubize28.01.2013 saa 01:20
Kamaliza Clémentine
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!