Kuva ku itariki ya 1 Gashyantare uyu mwaka, nta Muminisitiri wo mu Burundi uzaba ukigenda mu modoka ya Leta kuko bose bagiye kuzakwa, kimwe n’abandi bayobozi basanzwe bakoresha imodoka za Leta, bakajya bafashwa kuzigurira.
Icyo cyemezo cyo kwaka imodoka aba ba nyakubahwa kije nyuma y’aho bigaragariye ko imodoka za Leta zikoreshwa nabi, ariko bafite uburenganzira bwo kuzigura zikaba izabo bwite.
Imodoka za Leta zikoreshwa n’aba bayobozi abaturage bari barazihaye akabyiniriro k’“Ikigonderabuzima“, kuko nyinshi muri zo zigura akayabo bakagereranya n’ayakubaka ikigonderabuzima giciriritse.
Uwungirije Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu mu Burundi, Nduwayo Jean Claude, yatangarije BBC dukesha iyi nkuru, ko iyi ngingo yo kwaka abategetsi bakuru imodoka byatewe n’uko Leta yahombaga cyane.
Nduwayo ati ”Twasanze mu gihugu hari ikoreshwa nabi kw’imodoka za Leta, kuko usanga abashoferi bamwe na bamwe batwara imodoka nabi ugasanga hari n’abazikoresha mu nyungu zabo bwite.”
Abo bayobozi ariko ngo bafite amahirwe yo kuzagura izi modoka bari basanzwe bakoreshwa bishyuye 50% by’igiciro cyazo, n’abandi bakozi bose ba Leta bose bazemererwa kuba bagura izi modoka.
Bamwe mubakozi ariko bavuga ko bitazaborohera. Mubazasigarana imodoka harimo Perezida w’Igihugu n’ibyegera bye n’abafasha babo.
N’ubwo bimeze bityo ariko, Umuyobozi w’ishyirahamwe rirwanya ruswa mu Burundi, Rufyiri Gabriel, avuga ko uyu mugambi ari mwiza kuko kuri miliyari 24 Leta yakoresheje mu 2009 ku modoka za Leta agera kuri 1/3 cyayo yibwe mu bijyanye no kugura lisinsi na mazutu zikoresha, cyangwa mu kuzikoresha.
Gusa asaba ko izo modoka zagabanywa no ku bandi banyacyubahiro kandi hakajyago ibiro bishinzwe guha agaciro izo modoka.
Kwaka imodoka abayobozi mu Burundi bagasabwa kugira ayo bishyura Leta ikabafasha ikindi gice, no mu Rwanda byabayeho abenshi mu bayobozi bagenda mu modoka zabo bwite, Leta yarabafashije kuzigura mu buryo bworoshye babaha inguzanyo bagenda bishyura.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kenya : Nta kazi ka leta nshaka-Raila Odinga
20.05.2013 |
|
Imyitozo y’ingabo, abapolisi n’abasivili mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba yatangiye
20.05.2013 |
|
Imirwano ya FARDC na M23 yongeye kubura
20.05.2013 |
|
DRC : Abarenga 20 bagwiriwe n’ikirombe
18.05.2013 |
|
Afurika y’Epfo : 23 bishwe no gusiramurwa bya gakondo mu cyumweru kimwe
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |