Kwamamaza
  IGIHE.com

Burundi: Umunyamakuru Ruvakuki yiteguye kongera kuburana

Yanditswe kuya 30-12-2012 saa 11:54' na Jotham Ntirenganya
     


Umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ufunze mu Burundi, Hassan Ruvakuki, azongera kuburana ku itariki ya 8 Mutarama 2013.
Ruvakuki umaze umwaka afunze ashinjwa gukora iterabwoba, yakatiwe n’Urukiko rwa Gitega igifungo cya burundu, arajurira.
Umwunganira yatangarije urubuga rw’abanyamakuru batagira umupaka, rsf.org ko yizeye ko Ruvakuki azaba umwere, ati”Nzi ko umukiriya wanjye azarekurwa, kuko yataye inkuru nta muntu yishe”.
Abanyamakuru batagira umupaka batangaza ko (...)

Umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ufunze mu Burundi, Hassan Ruvakuki, azongera kuburana ku itariki ya 8 Mutarama 2013.

Ruvakuki umaze umwaka afunze ashinjwa gukora iterabwoba, yakatiwe n’Urukiko rwa Gitega igifungo cya burundu, arajurira.

Umwunganira yatangarije urubuga rw’abanyamakuru batagira umupaka, rsf.org ko yizeye ko Ruvakuki azaba umwere, ati”Nzi ko umukiriya wanjye azarekurwa, kuko yataye inkuru nta muntu yishe”.

Abanyamakuru batagira umupaka batangaza ko biteguye kuvuganira Ruvakuki, kuko ari ku rutonde rw’abanyamakuru 193 bafunze ku isi bazira akazi kabo.

Ruvakuki aregwa kuba yarigeze kujya gutara inkuru mu nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru batagira umupaka rinenga Urukiko rwa Gitega ruburanisha Ruvakuki, ko rwaba rukorera mu kwaha kwa Leta y’u Burundi.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved