Nyuma y’aho uwari Perezida w’u Burundi, Petero Buyoya, agizwe umuyobozi w’ibikorwa byo kugarura amahoro muri Mali, avuga ko yizeye nta shiti kugera ku nshingano yahawe.
Mu kiganiro Petero Buyoya yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE i Bujumbura, yagaragaje ko inshingano yahawe yazakiriye neza, kandi yiteguye kugarura amahoro mu bice byari byarigaruriwe n’inyeshyamba, ati “Ubu intambara irakomeje kandi irigenda neza n’Abanyafurika batangiye gufasha. Nta mpungenge ko Amajyaruguru ya Mali tuzaruhuka tuyigaruriye.”

Buyoya ashima ingabo z’Abafaransa zatabaye mbere, akavuga ko ibihugu bya Afurika byonyine bitari gushobora guhashya izo ntagondwa z’Abayisilamu.
Buyoya yagize ati “Tugomba kumenya ko hari ibyo tudashoboye, izi nyeshyamba zari zifite intwaro zikomeye zavanye muri Libiya, ibi byatumye Leta inanirwa kuzihagarika ndetse na Afurika muri rusange, ibi rero byashobowe n’u Bufaransa kuko aribwo bufite ibikoresho bihambaye.”
Petero Buyoya ariko yijeje abantu ko ibice byose byigaruriwe n’izi ntagondwa, bigomba guzafatwa n’ingabo z’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mu rwego rwo gukomeza kugarura amahoro muri Mali, Buyoya yavuze ko n’intambara nirangira yo guhashya inyeshyamba, biteganyijwe ko hazakomeza uburyo bw’imishyikirano bizatuma Mali igira amahoro arambye.
Zimwe mu nshingano Pierre Buyoya yahawe zirimo ibya gisirikare, gukomeza inzego za politike, guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO