Kwamamaza

Centrafrique: Bozizé yashinje Tchad kumuhirika ku butegetsi

Yanditswe kuya 3-04-2013 saa 09:35' na IGIHE

Ubwo kenshi bijya bivugwa ko nta mutwe witwara gisirikare upfa guhirika ubutegetsi buriho mu gihugu nta bufasha buturutse hanze, uwari perezida wa Centrafrique François Bozizé uheruka guhirikwa ku butegetsi n’inyeshyamba z’umutwe wa Séléka, ashinja igihugu cya Tchad kuba aricyo cyawufashije.
Bozizé yatangarije BBC Afrique nk’uko Jeune Afrique ibitangaza, ko umutwe wa Séléka wafashe ibiro bya perezida ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2013, ufashijwe na Tchad.
Bozizé yahamije ko Tchad (...)

Bozizé yahamije ko Tchad yamuhiritse ku butegetsi ati " Kuwa 23 Werurwe twari twaciye intege ingabo za Séléka ariko bigeze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu kuwa 23 rishyira ku Cyumweru kuwa 24 , dushobora kwemeza ko hari ubufasha bwaturutse mu gihugu cya Afurika, ndahamya ntashidikanya ko ari Tchad".

Bozize avuga ko ari ingabo zidasanzwe zo muri Tchad zayoboye igitero cyo ku cyumweru mu murwa mukuru i Bangui.

Akomeza agaragaza ko yatunguwe n’uko Tchad yamuhiritse kandi hari hasanzwe umubano mwiza hagati yabo.

Tchad nk’igihugu cy’igituranyi cya Centrafrique, yari yafashije François Bozizé guhirika ubutegetsi bwariho mu 2003.

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved