Centrafrique: Ingabo z’Abafaransa 180 zageze i Bangui

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 30 Ukuboza 2012 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ingabo y’u Bufaransa yatangaje kuri iki cyumweru ko Abasirikare 180 b’Abafaransa bamaze kugera i Bangui muri Centrafrique baturutse muri Gabon.
Amakuru dukesha “Le Monde”, avuga ko ibyo bije mu gihe inyeshyamba za Séléka zirwanya ubutegetsi bwa Leta ya Repubulika ya Centrafrique zigenda zisatira umurwa mukuru Bangui, zisaba ko Perezida Francois Bozizé ava ku butegetsi.
Colonel Thierry Burkhard, Umuvugizi w’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Abafaransa, atangaza ko ingabo zigiye i (...)

Minisiteri y’ingabo y’u Bufaransa yatangaje kuri iki cyumweru ko Abasirikare 180 b’Abafaransa bamaze kugera i Bangui muri Centrafrique baturutse muri Gabon.

Amakuru dukesha “Le Monde”, avuga ko ibyo bije mu gihe inyeshyamba za Séléka zirwanya ubutegetsi bwa Leta ya Repubulika ya Centrafrique zigenda zisatira umurwa mukuru Bangui, zisaba ko Perezida Francois Bozizé ava ku butegetsi.

Colonel Thierry Burkhard, Umuvugizi w’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Abafaransa, atangaza ko ingabo zigiye i Bangui mu rwego rwo gukumira inyeshyamba, no gucunga umutekano w’Abafaransa bari muri Centrafrique, byaba ngombwa zikabafasha kuhava.

Umuvugizi w’ingabo z’Abafaransa akomeza avuga ko bafite ingabo ziteguye gucunga umutekano ku kibuga cy’indege bibaye ngombwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza