Centrafrique : Perezida Bozizé yemeye gushyiraho Leta y’Ubumwe


Yanditswe kuya 31-12-2012 - Saa 07:40' na Emile Nsabimana

Francois Bozizé, Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, arizeza ko hagiye kubaho Leta y’ubumwe bw’igihugu nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abamurwanya bagize umutwe wa Séléka i Libreville muri Gabon.

Mu biganiro yagiranye na Perezida Boni Yayi, uyobora Afurika Yunze ubumwe kuri ubu, Perezida Bozizé yagaragaje ko atazongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe muri 2016 anemeza ko ingabo za Séléka zigomba kujya muri Leta nta yandi mananiza nk’uko BBC ibitangaza.

Mu byumweru bitatu byonyine Séléka bafashe intwaro bamaze kwigarurira imijyi igera ku 10 ikomeye muri Centrafrique. Uyu mutwe wigaruriye ibice bikize ku mabuye y’agaciro arimo ’Diamant’, ’Uranium’, Zahabu n’ubundi bukungu nka Peteroli ; urabura ibilometero 150 ngo ugere mu murwa mukuru Bangui.

Zimwe mu mpamvu zateye Séléka gufata intwaro ni uko Leta itubahirije amasezerano y’amahoro. Ikindi ni uko uyu ufatanyije n’amashyaka atavuga rumwe na Leta, basaba Bozizé kugira ibiganiro birambuye n’abatavuga rumwe na yo.

IBITEKEREZO
Mbabajwe na Cherie Monique Bozize...
Musubize31.12.2012 saa 06:43
...
Wowe ho ndabona ugiye kurangiza umwaka nabi ! Ushatse wakwegura ukiciraho n'utudolari two kugushajisha nka Ben Ali wa Tunisia naho ibya guverinoma y'ubumwe uririmba ntawe ukumva. Uyu yagiyeho akoze coup d'etat none we baramubwira kuvaho ati ndasaba inkunga y'ubufaransa na Amerika ! Afrika we !!
Musubize31.12.2012 saa 02:26
Mahoro Jack
Uwo yavanye kuri uwo mwanya ariwe Félix Patassé wari watowe kumugaragaro yaphiriye mu muhanda yambuka rwihishwa umupaka kuko yari yaramwimye visa yo kujya kwivuza hanze.nta numwe uzakurira rwose.ahubwo bagufashe mpiri bakagukanira urugukwiye byarushaho kuba byiza
1er.01.2013 saa 05:27
Ineza
Nu buna abadi barwanyi ureke M23 yirirwa mu nyegero zi migyi bazafata miri iraho go irimubiganiro izidi nyesyemba ko zihagazeho
Musubize31.12.2012 saa 02:09
mugisha
Bari mu birometero 75 kugera Bangui nyuma y'uko n'umujyi wa Sibut uguye mumaboko y'inyeshyamba.
Musubize31.12.2012 saa 01:17
Brad

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!