Charles Taylor akomeje gusaba kugirwa umwere

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 23 Mutarama 2013 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Mu rubanza rukomeje kubera mu gihugu cy’u Buholandi ruregwamo uwari Perezida wa Liberia, Charles Taylor, ushinjwa ibyaha by’intambara, tariki ya 22 uku kwezi, yakomeje kwisobonara mu bujurire nyuma yo gukatirwa imyaka 50 y’igifungo.
Mu gihe cy’iminsi ibiri Charles Taylor agiye kumara yiregura, arashinjwa ibyaha by’intambara yakoreye mu gihugu cya Sierra Leone mu mwaka wa 1990 aho ngo yateye inkunga inyeshyamba za Rufu, na zo ngo zikamuhemba kumuha amabuye y’agaciro.
Ibi rero byatumye urukiko (...)

Ibi rero byatumye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i La Haye mu Buholandi, rumukatira igifungo kingana n’imyaka 50 ari muri Gereza.

Ibi ariko ntibyanejeje Taylor, kuko yiregura avuga ko arengana. Abamuburanira batangarije abashinjacyaha ko ibyo umukiriya wabo aregwa ari ibinyoma, kuko atigeze agera muri icyo gihugu, aho ngo atazi n’uwo mutwe, bityo bagasaba ko agirwa umurwe.
N’ubwo nyamara aba bavuga ibi, uruhande rw’ubushinjacyaha rwo rwatangaje ko ibyo Taylor yakoze by’indengakamere, bityo bakemeza ko ahubwo akwiye kongererwa imyaka ikava kuri 50 ikagera kuri 80.

Charles Taylor ashinjwa ko ubwo yafashaga umutwe wa Rufu warwanyaga Leta ya Sierra Leone, zakoresheje abana mu ntambara ndetse ngo hakaba harabaye n’ibindi bikorwa bw’ubugome aho abantu benshi baciwe amaguru ndetse n’amaboko.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza