Congo : Aba polisi 6 n’abagore babo bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro i Djugu


Yanditswe kuya 4-09-2012 - Saa 04:54' na Abdou Nyampeta

Aba polisi 6 n’abagore babo baherutse gushimutwa n’abantu kugeza ubu bataramenyekana, babatwarana n’imbunda n’imyambaro byabo.

Ibyo byabaye ku Cyumweru, tariki ya 2 Nzeri 2012 ku birindiro by’ingabo za Leta FARDC( Force Armees de la Republique Democratique du Congo) mu nsisiro 3 ziri mu gace ka Djugu mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.

Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko ibitero byabereye icyarimwe ku birindiro bya polisi bitatu, aribyo Mandje, Gokpa na Huzi mu birometero 80 mu majyaruguru y’umujyi wa Bunia. Ba rushimusi bafashe bunyago aba polisi 3 i Mandje, nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ibanze bwo muri urwo rusisiro.

Mu nsinsiro za Gokpa na Uzi, abandi bapolisi 3 bari ku birindiro byabo nabo bashimuswe n‘abantu bitwaje intwaro babajyana mu gihuru.

Nk’uko ababibonye babivuga, ibyo bitero byatumye abaturage bava mu byabo kubera ubwoba bwinshi bari bafite.

Aya makuru anyuranye natangazwa na Colonel Fall Sikabwe, Komanda wa Polisi ikorera muri Ituri, uvuga ko aba polisi 3 n’abagore aribo bonyine bashimuswe, ubwo bari aho abagabo babo bakambitse.

Colonel Fall, ntiyemeza ibyo bitero, ku bwe avuga ko abantu bitwaje intwaro ari bamwe mu basirikare bitwara nabi ku kazi banyuze muri ako gace ubu bahigwa n’ingabo za Leta.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!