Congo : Abagera kuri 15 bavuga Ikinyarwanda bishwe na Mai Mai


Yanditswe kuya 24-07-2012 - Saa 16:46' na Umurerwa Emma-Marie

Amakuru atangazwa n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu Karere ka Masisi mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi ba Mai Mai Mutomboki kuri bateye abaturage bo mu gace ka Ngungu bica abantu 15, bashimuta n’inka zigera kuri 600 z’abaturage bavuga Ikinyarwanda.

Nkuko Radio BBC ikomeza ibitangaza, abo barwanyi bibasira umuntu wese uvuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakavuga ko ari abavandimwe b’aba FDLR ko bagomba gusubira iwabo mu Rwanda.

Inzego z’ibanze z’i Masisi zivuga ko abo barwanyi bateye baturutse mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Karere ka Karehe. Uduce twatewe turimo Marangara, Nyamyumba, Kamonyi na Nyakigano.

Abaturage baho bakoze imyigaragambyo bamagana Polisi n’igisirikare cyaho ko barebereye baterwa nti kibabatabare, mugihe aba baturage bigaragabyaga Polisi yo muri Congo yabamishijemo urufaya rw’amasasu maze hapfamo abagera kuri 3.

IBITEKEREZO
None se abo bantu bitwa abanyarwanda bari kwicwa nk'udushwiriri, nta kuntu u Rwanda rwabakira bose bakaba bahabwa umusozi bakawuturaho batekanye, uwazashaka gusubirayo akazasubirayo ku bushake bwe ? Nimubyigeho disi we !
Musubize25.07.2012 saa 10:15
umusomyi sarah
bcyane niuiraba baje cyane kubona african igiteze amaboko kuburayi kandi ikigaragara cyane ni uko african ariyo isigaranye ubukungu umutiwabyose ni ukoabayobozi ba africa bakwicara hame hanyuma bagashakira igisubizo african bakareka gutega amaso kuburayi na american kuko twifitemo ibisubizo
Musubize25.07.2012 saa 09:49
bahizi egide
Turambiwe imivu yamaraso yabana babanyarwanda bazira ubusa. ese ubwo amaherezo nayahe koko ? koko UN igiye gukora nkibyo yakoze mu Rwanda ?
Musubize25.07.2012 saa 07:27
murerwa
Ariko ndabaza kuki abayobozi b'africa badashobora kushira hamwe bakubaka ubumwe bwa bene wabo, n'ubwibihugu byabo,bakategereza ko America n'u Burayi abaribo bafatibyemezo ndetse nokushakira ibisubizo tufite ? ikibazo nuko mubyukuri kubera inyungu batufiteho ntibifuzako amahoro,iterambere,umutekano uranga Africa,sinzi niba babonako ingabo bafite batabona aho babashira igihe tushoboye kwihaza mumutekano,bakahitamo kuteza invururu no kuzishigikira mu bihugu byacu Ok batware inkunga yabo ntibizatubuza kushira hamwe ndetse nokwiyubakira ikihugu,umutima wabo numara kutsindishwa nukuri nakarengane batuteza Congo nibonako ico dupfana kiruta icyo ipfana na America ndetse n'Uburayi ikagarura umubano wayo natwe sinzi icyo abateranya abobavandimwe bazavuga tubitege amatwi,ndetse n'amaso.
Musubize25.07.2012 saa 06:20
Florentin SHENYI
Ariko ibya politike bira sekeje , Ariko mbibarize Igituma bariya bantu mbamburwa ubunyarwanda nuko abazungu baciye Imipaka abanyarwanda bamwe bakajya hakurya abandi bakaguma inaha . Mbagire Inama abanyarwanda Turi nkabayahudi dushatse twakundana kuko ntagihugu nakimwe kidukunda mubihugu byose duturanye . sha mureke dutabare bene wacu , muragirango biyongere kuba 94.
Musubize25.07.2012 saa 03:48
ukuri
ESE MONUSCO IRINDA ABAVUGA IKINYARWANDA IBABWIRWA NIKI BAGIYE BATATUBESHYA
Musubize25.07.2012 saa 03:42
GOMA
Kuki Leta y'u Rwanda ntacyo yavuze kuri aba 15 ariko ikaba yahagurutse ari kuri bariya bane bandi bahohotewe i Goma kandi bose ari abanyarwanda ?
Musubize25.07.2012 saa 02:34
Ngabo Steven
Imana ibahe iruhuko ridashira.
Musubize25.07.2012 saa 00:40
Ange Angelique
Iyi ntambara uko ikomeza guseta ibirenge ni nako abanyarwanda bakomeje kuyitikiriramo ! Ndi Perezida Kagame nakwerura nkayijyamo kumugaragaro ! Ese ko numva ntacyo ajya abivugaho ? Abanyarwanda b'impunzi baba muri kariya karere bo ntibagira kirengera ?
Musubize25.07.2012 saa 00:13
KiFKiF
KIFKIF intambara uvuga urayizi sha ,uwakugira uwambere mubo wifuza ko bohereza maze bakakuncumitira amasau ukumva ,maze Imana ikagufasha ugahura na za rapid fire na za brend na mige ,ugize amahirwe ugacika kwicumu ntiwazongera kwifuza intambara cg kuyifuriza uwawe,ijambo ry'Imana rivuga ngo uko wifuza ko bakugirira ariko ugirira abandi.
26.07.2012 saa 04:25
katikati
Ngaho rero dutegereze raporo za UN turebe nibirengera bati ni uRda erega mumenyeko nta wudukunda cyereste Imana yonyine gusa ituma badashira naho abandi barareba agakino uko umuntu yicwa nako ntabwo tukiri abantu MONUSCO irihe nako iracunga m23 ngo batinjira igoma kuko ariko kazi bafite
Musubize24.07.2012 saa 18:44
congo
Nukuri Mana tabara abanyarwanda,urazi nonese muzatabara abashize ubundi .Njye hari icyinyobera ese aba bantu kongo iti bajye i Rwanda,Urwanda ruti nabakongomani ubuse bakoriki koko ?UN nayo iti babamare ahaaa Mana rinda abawe
Musubize24.07.2012 saa 15:54
bea
Ese abasirikare ba congo bananirwa kurwana na M23 bakica abo bashinzwe kurinda yewee !!! ni akumiro pe ariko Congo yabuze abayiyobora.
Musubize24.07.2012 saa 12:37
inka
UN Weeeeeeeeee watuviriye mugihugu koko tukabona amahoro twihanganiye kabira kera none atugeze mwijosi peee ariko umunsi numwe kandi nubwo twashira hazasigara uwo kuzahorera amaraso ya bavuga ikinyarwanda
Musubize24.07.2012 saa 12:25
gasabato
U Rwanda kuva kera nirwo rwikururira ibibazo !!! Umugani baciye ngo u Rwanda ruratera ntiruterwa" uzadukoraho !!! Reka ndebe amaherezo y'ibi bintu, Imana ikomeze ifashe abanyarwanda, bakomeze kwihangana mu bihe nkibi by'amakosa atabaturutseho !
Musubize24.07.2012 saa 11:56
Whyyy ?
Iki kibazo ndabona kiri gufata intera...nimukenyere bahu. Mai mai yiyemeje kwirukana FDLR muri Kongo, ikaboneraho no kwirukana abavuga ikinyarwanda bose. UN iti chwe, naho abavuga ikinyarwanda nibirengera ngo eh...Kagame niwe kibazo. Ariko rero Abanyafurika reka bajye batwigirizaho nkana, nitwe tubihamagarira. Buriya ubundi Monusco niyo yagombaga kuba iri i Goma ibungabunga umutekano wabavuga i Kinyarwanda. Akazi kakozwe na Umoja wetu (FARDC RDF) mu kwezi kumwe karuta kure ako Monusco imaze imyaka icumi ikora. inzira y'ubwigenge iracyari ndende !
Musubize24.07.2012 saa 10:23
Kabila
Ngaho ndebera ! abavuga ko u Rwanda ruri muri Congo gufasha abarwanyi se murumva u Rwanda rwashyigikira abica abanyarwanda ! LONI weeee !
Musubize24.07.2012 saa 10:19
kibonge

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!