Congo: Abaturage ba Uvira bakomeje guhunga abarwanyi ba FDLR na FNL

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Gashyantare 2013 saa 02:07
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu gace ka Uvira, muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, bari kuva mu byabo bahunga inyeshamba z’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR irwanya Leta y’u Rwanda n’uwa FNL urwanya iy’u Burundi.
Ibiro Ntaramakuru by’ u Rwanda bitangaza ko uduce twa Kitundu, Kagogo, Cishagala, Muchuba na Masango bahunga buri munsi berekeza ahitwa i Mulenge.
Ihunga kandi ry’abo baturage ryemezwa n’iingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO).
Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka (...)

Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka 10, Gen.Pacifique Masunzu, yemeza ko abarwanyi bo mu mutwe wa FNL bahari, kandi ko ibikorwa byo kwirukana inyeshyamba bikomeje kubuza abaturage epfo na ruguru.

Hashize ibyumweru bibiri hatangiye ibitero byo kwirukana inyeshyamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza