Congo: Ba mukerarugendo babiri bari bafashwe bugwate na FDLR batabawe na MONUSCO

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 16 Mutarama 2013 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Ba mukerarugendo babiri bo mu Budage na Australia bari bafashwe bugwate bitemberera n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR batabawe n’ ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo (MONUSCO).
Abo bamukerarugendo nk’uko urubuga allafrica.com rwabitangaje, bafashwe ku wa 6 Mutarama 2013 ku birometero 80 mu Majyaruguru ya Goma muri Congo ahitwa Kisheguru i Rutshuru.
Itangazo rya MONUSCO ritangaza ko bashimuswe n’inyeshyamba za FDLR, bakorerwa (...)

Ba mukerarugendo babiri bo mu Budage na Australia bari bafashwe bugwate bitemberera n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR batabawe n’ ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo (MONUSCO).

Abo bamukerarugendo nk’uko urubuga allafrica.com rwabitangaje, bafashwe ku wa 6 Mutarama 2013 ku birometero 80 mu Majyaruguru ya Goma muri Congo ahitwa Kisheguru i Rutshuru.

Itangazo rya MONUSCO ritangaza ko bashimuswe n’inyeshyamba za FDLR, bakorerwa ibikorwa by’urugomo n’ubwambuzi.

Aba bamukerarugendo babiri bambuwe amafaranga asaga amadolari 4000 (asaga miliyoni ebyiri n’igice y’u Rwanda) bibwa ibyangombwa byabo, mudasobwa n’ibikoresho byerekana ibyerekezo by’ahantu.

Ubugizi bwa nabi n’ubwambuzi bukorwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR bukunze kwibasira abasivili.

Inyeshyamba za FDLR ziri mu mashyamba ya Congo Kinshasa zigizwe na bamwe bashijwa kuba barahunze u Rwanda bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza