Congo: Guverineri Paluku yasubiye mu biro bye i Goma ku wa 29 Ukuboza

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 30 Ukuboza 2012 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho umutwe wa M23 urekuriye umujyi wa Goma wari wafashe, Guverineri w’Intara y’Amajyarugu ya Kivu muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, Julien Paluku, ku wa 29 Ukuboza yongeye gusubira gukorera mu biro bye i Goma.
Nk’uko tubikesha Radio Okapi, Guverineri Paluku yagize ati “Uyu munsi nongeye kujya mu biro, ni ikimenyetso cy’uko Leta yatangiye kuhakorera.”
Umutwe wa M23 wari wafashe Goma ku itariki ya 20 Ugushyingo, uza kuwusohokamo wubahiriza ibyo wasabwaga n’ibihugu byo mu (...)

Nyuma y’aho umutwe wa M23 urekuriye umujyi wa Goma wari wafashe, Guverineri w’Intara y’Amajyarugu ya Kivu muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, Julien Paluku, ku wa 29 Ukuboza yongeye gusubira gukorera mu biro bye i Goma.

Nk’uko tubikesha Radio Okapi, Guverineri Paluku yagize ati “Uyu munsi nongeye kujya mu biro, ni ikimenyetso cy’uko Leta yatangiye kuhakorera.”

Umutwe wa M23 wari wafashe Goma ku itariki ya 20 Ugushyingo, uza kuwusohokamo wubahiriza ibyo wasabwaga n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari(ICGLR).

M23 iva i Goma yiyemeje kugirana ibiganiro na Leta ya Congo Kinshasa. Ibiganiro byatangiye mu minsi yashize muri Uganda, ariko bikaba byarahagaze muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza