Congo : Itangira ry’amashuri ryerekeje impunzi mu nkambi


Yanditswe kuya 4-09-2012 - Saa 01:01' na Teddy Kamanzi

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu muri Congo-Kinshasa, imiryango 676 y’impunzi yavuye mu karere ka Rutshuru kubera intambara, yari imaze amezi abiri zari zarahungiye mu mujyi wa Goma mu bigo 3 by’amashuri, mu mpera z’icyumweru gishize zagiye mu nkambi ngo abanyeshuri babone aho bazigira.

Amakuru dukesha Radiyo Okapi aratangaza ko Ikigo gishinzwe iterambere ry’icyaro ry’umuryango w’ababatisita muri Afurika ni cyo cyahaye inkunga izo mpunzi y’amahema, ibiringiti, imbabura, amajerekani n’amabase kugira ngo bajye mu nkambi yo mu gace ka Nyaragongo.

Nyuma y’uko impunzi zivuye muri ibyo bigo abayobozi babyo batangiye kubitunganya banahakorera isuku ngo abanyeshuri bazasange hasa nko mu ishuri kuko izo mpunzi zari zarangije ibikoresho birimo intebe zimwe bazicanishaga umuriro n’ibibaho bikaba byarangijwe.Ibyo byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’ibigo bya kisilamu i Goma.

Visi Perezida w’urwo rwego, Omar Kavota, yari yarasabye Leta ko yazasana amashuri y’i Rutshuru, Walikale, Lubero, Masisi na Nyiragongo yangijwe n’imirwano yahuje ingabo za Congo n’umutwe wa M23 kandi bagashakira n’amacumbi abakuwe mu byabo n’iyo mirwano.

Amashuri arenga 250 yibasiwe n’igikorwa cy’ubusahuzi andi arasenywa.

IBITEKEREZO
yego
Musubize5.09.2012 saa 13:20
poul
urwanda rushobora kuba rushimishwa, nibibi biba kuri congo nkahohari amaramuko !!!!!!
Musubize4.09.2012 saa 07:26
cyaka

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!