Ku itariki ya 24 Ukwakira 2012, Fatumata Diara, Umucamanza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye CPI, yagaragaje impungenge afite z’itinda ry’urubanza rucirwa Jean-Pierre Bemba, Umuyobozi w’umutwe ugamije kubohora Congo-Kinshasa MLC( Mouvement de Libération du Congo) ufungiye i La Haye ubu hashize imyaka itanu.
Jean-Pierre Bemba wahoze ari Umusenateri aregwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu byakorewe mu gihugu cya Repubulika ya “Centre Afrique” n’inyeshyamba za MLC, hagati y’umwaka wa 2002 n’uwa 2003.
Amakuru dukesha Radio Okapi avuga ko umucamanza Fatumata Diarra, ibyo yabitangarije i Kinshasa ubwo yari mu nama y’umunsi wahariwe ubumenyi ku mategeko agenga CPI.
Kuva mu ntangiriro za Kanama ni bwo urukiko rwatangiye kumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Bemba, ariko iby’ingenzi byumvirwaga mu muhezo.
Mu byumweru bibiri bishize, abakozi benshi bo mu butegetsi bwahozeho bwa Ange Félix Patassé bashyikirije urukiko ubuhamya bwabo ariko bahinduye amazina.
Nk’uko inyandiko zibigaragaza, Leta ya Ange Félix Patassé mu mpera z’Ukwakira 2002 yahaye imyambaro ya gisirikare n’intwaro inyeshyamba za MLC zari zigamije kurwanya inyeshyamba zari ziyobowe na François Bozizé ubu uri ku butegetsi.
Umutwe wa MLC uregwa kuba warakoze ibyaha byo gufata ku ngufu abagore, ubwicanyi no gusahura. Bamwe bemeza ko ibyo byakozwe n’izo ngabo kuko ababikoraga bavugaga ururimi rw’ i Lingala.
Kuva urubanza rwatangira Bemba yakomeje guhakana ibyaha arerwa avuga ko ibyo bigomba kubazwa abahoze ku butegetsi kuko abarwanyi be bari abacanshuro.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
DRC : Abarenga 20 bagwiriwe n’ikirombe
18.05.2013 |
|
Afurika y’Epfo : 23 bishwe no gusiramurwa bya gakondo mu cyumweru kimwe
17.05.2013 |
|
Nigeria : Polisi yafunze 3 bakekwaho gucuruza abana
16.05.2013 |
|
RDC : FDLR yayogoje abaturage
16.05.2013 |
|
Kenya : Imbere y’Inteko bigaragambije bakoresheje ingurube
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |