Darfur: Abakozi bane b’Abashinwa bashimuswe n’inyeshyamba

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 15 Mutarama 2013 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa mbere, muri Sudan inyeshyamba zashimuse abakozi bane b’Abashinwa ubwo bavaga ku kazi mu Karere k’Uburasirazuba bwa Sudan.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kivuga ko abantu batashoboye kumenyekana bagabye igitero ku Bashinwa bane n’Abanyasudani batanu bakoreraga kompanyi y’ubwubatsi ubwo bari mu nzira bataha mu Majyaruguru ya Darfur, bagatwara imodoka zabo.
Ibiro Ntaramakuru bya Sudan Suna ntibyatangaje kompanyi aba bakozi bakoreraga, kandi (...)

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa mbere, muri Sudan inyeshyamba zashimuse abakozi bane b’Abashinwa ubwo bavaga ku kazi mu Karere k’Uburasirazuba bwa Sudan.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kivuga ko abantu batashoboye kumenyekana bagabye igitero ku Bashinwa bane n’Abanyasudani batanu bakoreraga kompanyi y’ubwubatsi ubwo bari mu nzira bataha mu Majyaruguru ya Darfur, bagatwara imodoka zabo.

Ibiro Ntaramakuru bya Sudan Suna ntibyatangaje kompanyi aba bakozi bakoreraga, kandi ntibanasobanuye umutwe izi nyeshyamba zibarizwamo.

Akarere ka Darfur kakunze kuvugwamo ibikorwa by’ishimuta, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku moko n’intambara zishyamiranya inyeshyamba n’ingabo za Leta; n’ubwo bidakabije nk’uko byahoze mu myaka ya 2003 na 2004.

Muri Gashyantare 2012 Abashinwa bagera kuri 29 bararekuwe nyuma y’ibyumweru bibiri bafatiwe n’inyeshyamba mu Ntara ya Kordofan y’Amajyepfo, agace kagwiriyemo ubushyamirane bw’ingabo za Leta n’inyeshyamba.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza