DRC : Abarwanyi 6 ba FDLR baguye mu mirwano hagati yabo n’ingabo za Leta


Yanditswe kuya 20-08-2012 - Saa 10:26' na Tuyishimire Constantin

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira iryo ku wa mbere abarwanyi 6 b’umutwe witwara gisirikare wa FDLR bahitanwe n’imirwano yari ishyamiranyije ingabo za Leta FARDC ndetse n’uwo mutwe.

Ibi bikaba byabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ho mu gace ka Walungu.

Nk’uko umuyobozi w’ingabo mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo General Pacifique Masunzu abitangaza,muri iyo mirwano,abarwanyi bane b’umutwe witwara gisirikare wa FDLR bahise bishyira mu maboko y’ingabo za Leta ya Congo naho abandi bagera kuri cumi na batanu bafatwa mpiri n’ingabo za Leta.

Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, General Pacifique Masunzu akomeza atangaza ko intego y’ingabo za Leta ya Congo ari ugukora ibishoboka byose bagakura abarwanyi b’uwo mutwe muri ako gace ka Walungu dore ko ngo kamaze igihe kitari gito karigaruriwe n’umutwe wa FDLR.

Yanongeyeho kandi ko ingabo za Leta ya Congo zizakomeza kugaba ibitero simusiga kuri FDLR mu duce twa Mwenga, Fizi, Walungu ndetse na Kalehe.

Iyi mirwano hagati y’ingabo za Leta na FDLR ibaye mu gihe ku munsi wa Gatandatu, bamwe mu bayobozi bakuru mu ngabo za Leta ya Congo, batangaje ko abarwanyi bane b’umutwe w’abamayimayi (Maï-Maï ) bishwe na FARDC, aba bakaba bariciwe mu duce twa Lumbishi na Chambombo ho mu karere ka Kalehe.

FDLR ndetse na Maï-Maï ikaba ari imwe mu mitwe ikomeje guhungabanya umutekano w’ibintu n’abaturage muri Kivu y’Amajyepfo.

IBITEKEREZO
Gashayija@ Ibya Congo nakajagari. Kuba Masunzu arumututsi ntibisobanuye ko atekega imyitwarire yingabo za Congo zose, haraho usanga ingambo za congo zibangamira abaturage cyane cyane abatutsi. Ibyo ntiwabihakana. Nta dicspline zigira rwose.
Musubize20.08.2012 saa 15:27
Ntwari
The war determine those who have remained not those who are right
UZAJYE UVUGA MU NDIMI UZI. MBEGA ICYONGEREZA WEEEEEEE ! NDUMIWE
21.08.2012 saa 03:26
Bebeto
The war determine those who have remained not those who are right
The war determine those who have remained not those who are right
The war determine those who have remained not those who are right
The war determine those who have remained not those who are right
Ngaho da, ubwo se muzongera kuvuga ko leta ya Congo ifatanya na FDLR mu kwica abatutsi muri Congo ?
Musubize20.08.2012 saa 14:23
Gashayija
nanjye ntyo !!!!
21.08.2012 saa 02:07
ibaze
Ahubwo se ko numva M23 na FARDC birikurwanya FDLR ubwo amasezerano M23 ivug ako atubahirihjwe ni ayahe ? Nibafatanyirize hamwe bakemure ibibazo bari gutezwa na FDLR aho guhangana !! Masunzu Ndakwemera
22.08.2012 saa 04:14
manu

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!