Ebola ishobora gukwira Congo yose mu gihe hatagize igikorwa_WHO


Yanditswe kuya 16-09-2012 - Saa 04:14' na Jotham Ntirenganya

Agashami ka LONI kita ku buzima (WHO) katangaje ko Ebola irushaho gukwira mu turere dutandukanye twa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ngo hatagize igikorwa vuba iyo virusi izakwira mu mijyi yose y’igihugu.

Ibyo byatangajwe n’umukozi wa WHO, ari we Kabambi Eugene.

Kabambi yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza dukesha iyi nkuru ko nta cyo Congo ikora kigaragara mu gukumira iyo virusi.

Kabambi yabitangaje ubwo mu gihe kitarenze ibyumweru 2 abantu basaga 31 bari bamaze guhitanwa na Ebola, kandi harimo n’abaganga 5.

Kabambi yaravuze ati ”Ikibazo nta numwe ukitayeho kandi hatagize igikorwa vuba Ebola irakwira igihugu cyose mu kanya gato”.

Iyi Ebola yo muri Congo ije ikurikira iyiherutse kwibasira igihugu cya Uganda mu mezi 2 ashize, aho yahitanye abagera kuri 16.
WHO, itangazako kugeza ubu muri Congo hari abantu basaga 65 bakurikiranirwa mu bitaro kubera Ebola, naho abasaga 108 barakekwaho kugendana virusi yayo.

Ebola ntirabona umuti cyangwa urukingo, icyakora hari ubufasha abaganga bajya batanga ariko 90% bayanduye irabahitana.
Ebola yavumbuwe muri Uganda mu mwaka wa 1976.

Mu mwaka wa 2007 yahitanye abasaga 37, mu mwaka wa 2000 yahitanye 170. WHO yashoyemo miliyoni 2 z’amadorali y’Amerika kugira ngo ivure abayanduye ari nako iyikumira.

IBITEKEREZO
Nibakore indi report nk' uko bamenyereye bavuge ko nabyo ari u Rwanda rubitera....
Musubize17.09.2012 saa 01:39
Karake

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!