Ethiopia : Umugore wa Meles Zenawi yanze kuva mu ngoro y’umukuru w’igihugu


Yanditswe kuya 18-10-2012 - Saa 11:56' na Teddy Kamanzi

Umufasha wa nyakwigendera Meles Zenawi wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yanze kuva mu ngoro ya Leta babagamo ngo hajyemo umuyobozi mushya n’umuryango we.

Nk’uko ikinyamakuru cya Leta ya Ethiopia cyabitangaje, Leta ya Ethiopia yahaye umufasha wa nyakwigendera Zenawi, Azeb Mesfin, n’abana be amahirwe yo kujya kureba imwe mu nzu eshatu we n’umuryango we Igihugu cyabageneye ziri muri Addis-Abeba, ariko Azeb Mesfin ntiyigeze ashaka kugira n’imwe areba kubera ko atizeye umutekano we.

Nk’uko tubikesha Africareview, ubu umuyobozi mushya wa Ethiopia Hailemariam Desalegn atuye mu ngoro nto iri mu nkengero z’Uburengerazuba bw’umurwa mukuru w’Addis-Abeba.

Hailemariam Desalegn yarahiriye kuba umuyobozi mu kwezi gushize kwa Nzeli2012, nyuma yo kuba minisitiri w’intebe by’agateganyo kuva ku itariki ya 20 Kanama Meles Zenawi amaze gupfa. Ariko kuva icyo gihe, ntiyigeze ahabwa ingoro y’umukuru w’igihugu, kuko umufasha wa nyakwigendera Meles akiyirimo.

Azeb ni umubyeyi w’abana batatu, akaba yaratowe bwa mbere kuba umudepite mu mwaka w’2005, nyuma yongera gutorwa mu 2010, akaba anayobora akanama k’abaherwe gafata imyanzuro mu ishyirahamwe ry’inganda zifite ibikorwa bitandukanye.

IBITEKEREZO
C'est bidon ca !
Musubize21.10.2012 saa 10:43
gyna
yahisemogodurebe facebook ;naravymeye
Musubize21.10.2012 saa 05:52
irakoze
Buriya wasanga yari yizeye kuzamusimbura bityo iyo ngoro bakayisaziramo cg yari yaramuhaye umwanya mu ibanga wo kumwungiriza. Nibamugenze buhoro ashyire ubwenge ku gihe, amenye ko icyatangiye cyose kirangira kandi ko ikitarangira ari ikitaratangiye. Buriya muri iriya ngoro hashobora kuba hahishe ubutunzi bw'igihugu atabona aho abunyuza ngo abujyane !!!
Musubize19.10.2012 saa 02:05
savbpuqjryuasne
Ngo democratie da ! None murabona umugabo we yari azahava ? Ntabwo yari akemenya ibye n'ibya leta. Africa warabababaye !!
Musubize18.10.2012 saa 20:38
musa
Genda Afurika warakubititse !!!!none se ubutegetsi ni ubukonde ? Turacyakeneye kwigishwa kabisa !!
Musubize18.10.2012 saa 15:03
kananga
niyihangane atange ingoro yabandi ubu ntihakiriwe kdi ngo nyirumuringa iyaje atega akaboko niyihangane igihugu cyiwe kizareba ukundi kuntu cyamutegurura ahandi hiyubashye nkumuntu wagiriyakamaro abanya ethopien
Musubize18.10.2012 saa 14:06
nzeyi
Yaramaze kwikundira lux yibagirwa ko nta gahora gahanze. Abatuye aho yanze se bo si abantu ? Ntibakeneye umutekano se bo ? Ariko yeeee.. umuntu yigira igitangaza akibagirwa ko ari hasi y'ijuru. Natange umwanya rero !!!!!
Musubize18.10.2012 saa 13:38
Nikobe
Ko ndeba ari muto ugereranije na zenawi.
Musubize18.10.2012 saa 13:03
xx
Hali ikibazo se ? Ndabona ahubwo uno mugore ateye neza akaba anafite ku matako meza. Abashunashuzi b'abaherwe nababwiri iki !!
18.10.2012 saa 15:20
Isimbi J.
@Isimbi Uri mu nzira igana urupfu. Ushatse wakata amazi niba atararenga inkombe
18.10.2012 saa 20:30
Mugasa
hoya araryoshye wana nange uyu namuvana mu bupfakazi nkamupfakurura nkamuvana mubupfakare kabisa twese tukibera abapfapfa !!!!!
19.10.2012 saa 03:32
mupfapfa
wau
Musubize18.10.2012 saa 12:45
mwongereza

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!