Mbere ho iminsi 10 ngo inama ya Francophonie ibe, Perezida wa Gabon, Ali Bongo, umwe mu nshuti za hafi z’u Bufaransa muri Afurika, yateje impagarara kuwa Mbere ubwo yatangazaga ko mu gihugu cye bashaka gukoresha Icyongereza ndetse anashima cyane uburyo u Rwanda ruzikoresha zombi (Igifaransa n’Icyongereza).
Ubwo Bongo yavaga mu nama i New York, umuvugizi wa Perezidansi ya Gabon Alain-Claude Bilie-By-Nze yabwiye abanyamakuru ati “Gabon irifuza kurebera hafi urugero rw’u Rwanda rwabashije gukoresha indimi zombi.”
Gabon ni imwe mu nzira Paris ikoresha ngo isakaze ibitekerezo byayo muri Afurika byaba muri politiki, ubukungu ndetse no mu muco kuko ibi bihugu byombi bifitanye ubucuti bukomeye.
Mbere ho icyumweru y’inama y’i Kinshasa, biteganyijwe ko Ali Bongo azerekeza i Kigali ku matariki ya 5 na 6 Ukwakira ngo yihere ijisho ibyo bashobora kwigira k’u Rwanda mu bijyanye n’indimi.
Nk’uko uwo muvugizi abivuga, Perezida Paul Kagame na Ali Bongo babonaniye i New York, bemeranyijwe k’uru rugendo ngo barusheho “gutsura umubano” muri byiciro byinshi.
Bilie-By-Nze yagize ati “U Rwanda mbere rwari igihugu gikoresha Igifaransa (…) none ubu rubarizwa muri Francophonie na Commonwealth. Umukuru w’igihugu cya Gabon arifuza kwinjiza Icyongereza mu gihugu.”
Yongeyeho ati “Kuki tutakwigira kuri ubwo bunararibonye ngo turebe uko Gabon isanzwe ikoresha Igifaransa ishobora kuzakoresha Icyongereza bwa mbere nk’ururimi rwo mu kazi (…) hanyuma Icyongereza kikaba ururimi rwa kabiri.”
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’amateka yaranze u Rwanda, Leta yinjije ururimi rw’Icyongereza mu mashuri ndetse kugeza ubu iki gihugu kiri mu muryango wa Commonwealth aho cyemejwe ku mugaragaro guhera mu Gushyingo 2009..
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Nigeria : Abasirikare ba Leta batangatanze abarwanyi ba Boko Haram
21.05.2013 |
|
Kenya : Nta kazi ka leta nshaka-Raila Odinga
20.05.2013 |
|
Imyitozo y’ingabo, abapolisi n’abasivili mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba yatangiye
20.05.2013 |
|
Imirwano ya FARDC na M23 yongeye kubura
20.05.2013 |
|
DRC : Abarenga 20 bagwiriwe n’ikirombe
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |