Haburijwemo umugambi wo guhitana abakirisitu kuri Pasika

Haburijwemo umugambi wo guhitana abakirisitu kuri Pasika


Yanditswe kuya 1-04-2013 - Saa 10:30' na Deus Ntakirutimana

Ingabo za leta ya Nigeria zahitanye intagondwa z’abayisilamu 14 zo mu mutwe wa Boko Haram, wari wateguye kwica abakirisitu ku munsi mukuru wa Pasika kuri iki cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2013.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, Jenerali Ilyasu Abba yavuze ko mu gitero bagabye ku birindiro by’uyu mutwe biri mu majyaruguru ya Nigeria mu mujyi wa Kano kuri Pasika bishemo abagera kuri 14.

Si aba barwanyi gusa bishwe kuko n’umuyobozi wabo yafashwe nk’uko Jenerali Abba yabitangaje.

Ku ruhande rw’ingabo za Leta ngo hapfuye umusirikare umwe undi arakomeraka bikomeye.

Jenerali Abba yavuze ko babonye abarwanyi b’uwo mutwe bakikije imodoka yari itwaye ibisasu byo kwiturikirizaho, ari nabyo aheraho avuga ko bari bateguye umugambi wo kwibasira Abakirisitu kuri uwo munsi mukuru nk’uko basanzwe babigenza.

Bisanzwe bimenyerewe ko abarwanyi ba Boko Haram bica abakirisitu mu minsi mikuru by’umwihariko ya Noheli na Pasika. Mu 2012, bagabye igitero kuri Pasika gihitana Abakirisitu 41. Muri Mutarama naho hari hishwe Abakirisitu 185 muri uyu mujyi wa Kano .

Ibi bitero bikaba bimaze guhitana Abakirisitu barenga ibihumbi bitatu kuva mu mwaka wa 2009.

Abarwanyi ba Boko Haramu bajya bisasira abakirisitu ku minsi mikuru
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO