Hillary Clinton yasabye Sudani zombi kumvikana


Yanditswe kuya 4-08-2012 - Saa 08:21' na Marie Chantal Nyirabera

Mu rugendo rw’iminsi isaga icumi agirira mu bihugu byo muri Afurika, Hillary Clinton kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama, yatangarije abo muri Sudani y’Amajyepfo mu Murwa mu kuru wa Juba ko habaho ubwumvikane mu bihugu byombi bya Sudani.

Amakuru dukesha afrik.com avuga ko Umunyamabanga wa Leta y’Amerika yanagiranye ibiganiro na Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Amajyepfo hamwe na Minisitiri waho w’Ububanyi n’Amahanga Nhial Deng Nhial.

Ibiganiro byabo byagarutse ku bwumvikane bw’ibihugu byombi bya sudani y’amajyepfo na Sudani.

Yabwiye abanyamakuru ko ibihugu byombi bigomba gukora iyo bwabaga bigakemura ibibazo byabyo mu nzira ngufi hubahirizwa amasezerano.

IBITEKEREZO
Yasabye cg yategetse ? Muslims must wake up !
Musubize6.08.2012 saa 01:18
Abdullah

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!