Igisirikare cya Mali cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida Toure

Yanditswe na
Kuya 22 Werurwe 2012 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cyo mu gihugu cya Mali cyatangaje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida Amadou Toumani Toure ndetse kikaba cyasheshe itegeko nshinga ry’iki gihugu n’inzego zose za leta zikaba zakuweho.
Al Jazeera dukesha iyi nkuru ivuga ko iki gisirikare cyahiritse ubu butegetsi nyuma yo gufata ingoro ya Perezida ndetse bakaba banafashe televiziyo y’igihugu. Uku guhirika ubu butegetsi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu bikurikiye imirwano ikaze, aho intwaro zikomeye zumvikanye mu murwa (...)

Igisirikare cyo mu gihugu cya Mali cyatangaje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida Amadou Toumani Toure ndetse kikaba cyasheshe itegeko nshinga ry’iki gihugu n’inzego zose za leta zikaba zakuweho.

Al Jazeera dukesha iyi nkuru ivuga ko iki gisirikare cyahiritse ubu butegetsi nyuma yo gufata ingoro ya Perezida ndetse bakaba banafashe televiziyo y’igihugu. Uku guhirika ubu butegetsi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu bikurikiye imirwano ikaze, aho intwaro zikomeye zumvikanye mu murwa mukuru wa Mali, Bamako, mu masaha y’igicuku.

Mu itangazo ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu n’umuvugizi w’aba basirikare bavuga ko bafashe ubutegetsi, bibumbiye mu itsinda bise Komite y’Igihugu yo kugarura Demokarasi (CNRDR), aka gatsiko kavuze ko kakuyeho inzego zose z’igihugu ndetse basesa itegeko nshinga.

Amadou Konare, umuvugizi w’aka gatsiko muri iki gitondo yagize ati: "CNRDR yafashe umwanzuro wo gufata mu biganza inshingano zose z’igihugu aho twakuyeho ubutegetsi bwa Perezida Amadou Toumani Toure."

Aka gatsiko kafashe ubu butegetsi kavuga ko leta yananiwe guhashya imitwe y’aba Tuaregs iri mu Majyaruguru y’Ubutayu bwa Sahara.

BBC muri iki gitondo yatangaje ko Perezida Amadou Toumani Toure kugeza ubu batazi irengero rye, ndetse n’abaminisitiri bane batawe muri yombi.

Uruhande rwa leta ya Amadou Toumani Toure ntiruratangaza niba koko ubutegetsi bwahiritswe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza