Imitwe yitwaje intwaro muri Congo ntiyunamura icumu


Yanditswe kuya 15-08-2012 - Saa 02:26' na Mathias Hitimana

N’ubwo ubu havugwa cyane umutwe wa M23 kuba ku isonga mu mutekano muke muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, hari n’indi mitwe ikomeje kwica abaturage umunsi ku munsi.

Mu nkuru dukesha Radiyo Okapi, Umutwe wa Maï-Maï wa Raïa Mutomboki, ku itariki ya 10 Kanama yateye uduce 15 duherereye mu birometero 80 uturutse i Goma, mu gace ka Masisi mu Majyarugu ya Kivu. Muri ibyo bitero haguyemo abantu batanu,abandi batatu barakomereka.

Nyuma y’ibyo bitero inzego z’igisirikare cya Leta ya Congo, gikorera mu gace ka Remeka, cyatangaje kigomba kuhabungabunga umutekano.

Umutwe wa Maï-Maï wa Raïa Mutomboki wo uvuga ko wateye mu isoko rya Nkokwe riri Remeka, n’utundi duce two hafi yaho, mu rwego rwo guhiga ingabo z’umutwe wa FDLR ifatwa nk’umutwe w’abanyamahanga.

Muri iryo soko hishwe umugore umwe, abagabo babiri, umwana w’umukobwa, n’undi w’umuhungu. Muri ako gace kandi, uwo mutwe wakomerekeje abasaza n’abana, hakoreshejwe imihoro. Babiri muri bo bakomerekejwe bikomeye bajyanwa mu bitaro bya Goma.

Muri ibyo bitero hatwitswe amazu arindwi, hahiramo abantu. Ahandi abaturage barahunga.

Depite w’i Masisi, Jean-Bosco Sebishimbo, nawe yemeje inkuru y’ibyo bitero. Asaba ko hakorwa iperereza mu bagize uruhare muri ibyo bitero.

Tuvuye ku bitero by’umutwe wa Maï-Maï wa Raïa Mutomboki, mu kandi gace ka Kazimiya undi mutwe wa Maï-Maï wa Raïa Mutomboki wahanganye n’ingabo za leta ya Kongo, nyuma yo guteza umutekano muke mu baturage baho.

Aho ho imirwano yabereye mu ishyamba kure y’ahatuye abaturage. Mbere y’uko ingabo za Leta ya Congo zitabara, uyu mutwe wa Maï-Maï Yakutumba, bari bateye aborozi bo muri ako gace, hicwa babiri, banabanyaga inka nyinshi cyane.

Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, yabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro. Iyo mitwe iteza umutekano muke, ikica abaturage, ikabasahura, abandi bakava mu byabo.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!