Ingabo za Congo zahuguwe ku kurengera abaturage mu gihe cy’intambara


Yanditswe kuya 23-07-2012 - Saa 08:03' na Jotham Ntirenganya

Ingabo za Guverinoma ya Congo zashoje amahugurwa y’iminsi 2, agamije kuvugurura igisirikare mu ntego ya Lobi Mokolo Ya Sika, bivuze ngo ejo byose bizaba bishya, mu rwego rwo gukangurira ingabo kumenya uburenganzira bw’ikiremwa muntu, kubana neza n’abaturage, ndetse no kumenya uko ingabo zitwara mu rugamba.

Umuryango udaharanira inyungu wo muri Amerika, Search for Common Ground (SFCG), ni wo wahuguye abasirikare ba Leta ya Congo, ku uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Umuyobozi wa SFCG muri Congo, Dirk Van Koch, yavuze ko ubusanzwe hari imitwe myinshi ya gisirikare yinjiza abantu mu ngabo badahawe inyigisho, bigatuma bamwe bakora ibikorwa bya kinyamaswa, aho atanga urugero rw’aho bamwe bagiye baca amabere y’ababyeyi, n’ibindi bice by’umubiri mu Burasirazuba bwa Congo.

Dirk Van Koch yagize ati “Abenshi bakora ibyo bikorwa ni abinjizwa mu gisirikare bakiri bato, kandi hari abakata ibice by’imibiri y’abantu kuko abapfumu ba bibategetse”.

Ubu iyi nsanganyamatsiko ya Lobi Mokolo Ya Sika, ejo byose bizaba bishya, iratangwa n’abasirikare bakuru bahugura bagenzi babo, kandi bagomba nabo kuzageza izi nyigisho ku bandi bo hasi.

Nkuko Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rubivuga, Dirk Van Koch yabwiye abari mu mahugurwa ati ”Mwibuke ko nimusubira mu birindiro muzahugura abandi basirikare bagenzi banyu, bamwe ntibigeze bumva ko umuturage yagira uburenganzira, habe no kumenya ko kurugamba haba n’imyitwarire”.

Muri aya mahugurwa abo basirikare berekwa filmi zigaragaza abakobwa bahohoterwa, bagasabwa kwiyumvisha ubu babare bw’aba hohoterwa, cyane ko aya mahugurwa ngo agamije kwamagana ihohoterwa rikorerwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Umubare w’abasirikare bafata abagore ku ngufu ugenda wiyongera, icyakora Perezida Joseph Kabila yamaze gushyira ho itegeko ryo guhana bihanukiriye uwo ari we wese wafatirwa muri iryo kosa.

Mugihe rero Dirk Van Koch abona ko iki kibazo kititabwaho nk’uko bikwiye, niyo mpamvu yashatse ko abasirikare bahugurirwa kuzigisha abandi uburenganzira bwa kiremwa muntu.

Dirk Van Koch yongera ho ati “Turabigisha uko umusirikare yatanga mugenzi we wahohoteye umuturage, kandi yifuza ko hashyirwaho itsinda rishinzwe kureberera abaturage, rikazaba ririmo na rubanda basanzwe kugirango buri wese agire uburenganzira bwe.

Mu igenzura ryakozwe n’ingabo za Loni zicunga amahoro muri Congo (MONUSCO), basanze nibura abasirikare ba Leta ya Congo 224 barahamwe n’icyaha cyo guhohotera kuva mu mwaka wa 2010 kugeza 2011, kandi kimwe cya kabiri cy’uyu mubare ni abahohoteye bashingiye ku gitsina.

IBITEKEREZO
Wowe uvuga ngo iby'igisirikare cya Congo ntibitureba,biratureba ndetse cyane kuko ari igihugu duturanye. Iyo bafite umutekano duhahirana neza nta kibazo,turasurana kandi dufiteyo na bene wacu bavuga ikinyarwanda,kubyirengagiza ntibyashoboka.
Musubize25.07.2012 saa 01:34
Rwabukwisi
Ariko Dada uri crazy kabisa ibi bintu wabitekereje ute ??ariko siko bimeze wangu Congo iriya irazira imitegekere idahwitse iyiranga !!Faustin
Musubize23.07.2012 saa 15:20
######
HAMWE NIYI NKURU DUSOMYE Y IBYA CONGO REKA WUMVE : KERA HABAYEHO UMUSORE W IGIKUNDIRO AKITWA OR JEAN DIAMANT, NONEHO AZA KURAMBAGIZA UMUGORE WITWA CONGO KUKO YASHAKAGA UMUGORE AZAJYA YISANZURAHO BIHAGIJE, HACIYE AGAHE ABANDI BAKOBWA BATANGIRA KUBENGUKWA UWO MUGABO KUKO YARI MWIZA KANDI AFITE UBUTUNZI BWINSHI, NUKO HARI UMUKOBWA BARI BATURANYE WITWA RWAGASABO BATANGIRA KUBA INCUTI BARAKUNDANA, ARIKO BIZA KUBABAZA UMUGORE CONGO DORE KO BARI BANAFITANYE ABANA BENSHI, NONEHO HACIYE KABIRI NIBWO N IZINDI NKUMI ZIBENGUTSWE OR JEAN DIAMANT, IBIBAZO BIRATANGIRA KUBW INTEGE NKE Z IGITSINA GABO KU BAGORE UWO MUGABO AKAJYA YINJIZA ABANDI BAGORE RWIHISHWA ? URETSE RWAGASABO YARI ATUNZE KU MUGARAGARO ABANDI BYARI IBANGA, NGIYO RWASERERA MU RUGO RWA OR JEAN DIAMANT CONGO ATI RWAGASABO WANDEKERA UMUGABO ? RWAGASABO ATI : NANJYE NI UWANJYE DII KANDI ARANTUNZE KANDI NAMUBYARIYE UMUHUNGU YONGERAHO ATI : UMWANA WANJYE EREGA AGOMBA KUBA MU BYA SE OR JEAN DIAMANT DORE KO WOWE NTA N4ABAHUNGU UGIRA ? ABANDI BAKOBWA NDETSE B IBIHANGANGE BATANGIRA KWANGA URUNUKA RWAGASABO. SINJYE WAHERA HAHERA ..........
Musubize23.07.2012 saa 09:20
DADA
Iyi nkuru irasekeje : gusaba umusirikare wa Congo kwitwara neza mu ntambara ! Mubanze mumwigishe igisirikare icyo aricyo muri rusange n'inshingano zacyo, ibyo kurengera umuturage bizizana. Mumuhembe umushahara we,mumugurire inkweto na uniform areke kwambara ibiremo maze murebe ko yongera gusahura ubundi isasu ryavuga akiyirukira ! Uretse n'abasirikare se, undi uzi cyangwa ukora ibyo ashinzwe muri kiriya gihugu ninde ?
Musubize23.07.2012 saa 05:02
citoyen
Ese ubundi ibyigisirikare cya Congo biturebaho iki twe abanyarwanda ? Wagira ngo u Rwanda na Congo byabaye igihugu kimwe rwose !
Musubize23.07.2012 saa 02:12
murenzi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!