Isabukuru y’amavuko ya Robert Mugabe yavuzweho kwaya gukabije PRINT VISITS : 28773 COMMENTS: 11 

Isabukuru y’amavuko ya Robert Mugabe yavuzweho kwaya gukabije


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 09:03' na Vénuste KAMANZI

Zimbabwe : Kuri uyu wa Kabiri perezida Robert Mugabe yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 88 mu birori byatwaye akayabo k’ibihumbi 750 000 by’amayero (euros) mu gihe abaturage batari bake bo muri Zimbabwe bugarijwe n’ikibazo cy’ubukene bukabije.

Nk’uko urubuga rwa yahoo.fr rubigaragaza, aka kayabo k’amafaranga kakoreshejwe mu kugura umugati w’isabukuru y’amavuko munini, ibyo kurya n’ibyo kunywa, igitaramo n’abahanzi, iserukiramuco ry’imyiyereko y’aba miss n’irushanwa ry’umupira w’amaguru ryari ryiswe ’Bob 88 Super Cup’.

Abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bakomeje gutangariza ibitangazamakuru bitandukanye ko ibyabaye bibabaje cyane kandi ari ukwaya gukabije kuko abaturage batari bake ntacyo kurya bafite, mu mashuri nta bitabo bihagije bihaba, kandi n’indwara ya Tifoyide (typhoïde) ikomeje kuba ingorabahizi muri Zimbabwe.

Minisitiri w’intebe Morgan Tsvangirai wahoze ahanganye na Mugabe cyane avuga ko uku ari ugusesagura gukabije yirengagije ibibazo biri mu gihugu cye, ati :’’Mugabe asa n’utazi ukuri kw’ibibera mu gihugu amaze imyaka 32 ayobora’’.

IBITEKEREZO
ahaaa !!! harya ngo umunyarwanda umukiza ijisho akari guka nurira ? babivuze ukuuli koko !! H.E mumureke ntako atagize pe ! nuko nyine ntawe uneza rubanda ! ariko kandi burya ngo utazi ubwenge ashima ubwe ! naho MUgabewe ni ba mureke afite ishingiro ryo kwishima kuko iriya myaka nibake bayigira kandi bameze nkawe ! ahubwo Imana imwongerere iminsi yokurama !! naho Muzehe wacu we Iman izamuhe nki imwaka 100 kandi tura mukunda ni akomereze ahoo pe !!!!!
24.02.2012 saa 02:11
Nina
Ahubwo se mubona Mugabe azava kuriyisi njyembona akomeye nkamabuye. Wagira ngo afite umusini (50)
22.02.2012 saa 09:55
ALB
Wowe wiyita "Kagame" maze kubona comments zawe, inyinshi nta n'ikinyabupfura kiba kirimo, ndetse hari n'iyo wasubije uwitwa Giggs yarimo ibitutsi ntasubiramo. Nabwo kandi ndibuka ko wavugaga Perezida Kagame ibitari byiza. Uriya mugabo uvuga kuriya mwihorere, niwe utuma ubayeho neza mu Rwandaniba uhatuye cyangwa niwe utuma umuryango wawe ubayeho neza mu Rwanda niba wowe utarubamo. N'ubwo umuvuga kuriya, uzifuza ko yaba agihari kera atakiyobora u Rwanda. Abazi ibikorwa bye n'akamaro afitiye igihugu cyacu bazi icyo mvuga. Kumwanga kandi ntacyo bizamutwara : abamwanze bakanamutega iminsi kuva muri 1990 bageze kuki ?
22.02.2012 saa 09:22
Ted
Sha uwo wiyitiranyije na President wacu turamwiyamye cyaneeeee, kuko ibyo atugejejeho nitwe tubizi reka kwica amaso rero ngo wice n'amatwi niyo byapfa kandi ibyo agejeje kubanyarwanda byaguhumurira. Respect please.
22.02.2012 saa 07:14
Gogo
Ntimukajye muvuga Ngo Kagame nagabane ubutegetsi na opposition, kuko buriya iyo ndoye u Rwanda opposition mbona ifite indi sura : opposition ije ishaka kubaka aho agereje yaba ntakibazo, ariko iriya opposition muvuga mfite ubwoba yaza ije gusenya igihugu. Nicyo kibazo HE aba afite, naho ubundi uko muzi mbona icyo kitabayeho yasangira ubuyobozi n'abandi, ubu se ntabo muzi barimuri opposition mu gihe cyahise ( mu bacrngezi) ubu bari mu buyobozi bukuru bw'igihugu.
22.02.2012 saa 06:03
Kamuhanda Everiste
Gusesagura ni icyoezo cyugarije Africa mugihe isi irimo kurira kubera crise economique....gusa icyo nashimangira nuko atari we wenyine kuko no mugihugu iwacu ntabwo ishyamba ari ryeru..
22.02.2012 saa 05:46
zara
H.E mumuveho numugabo naba nawe niyo yarya aba yakoze, abandi se bo barira iki bakoze iki nyakatsi barwanyije se ?, Girinka se ? Imali yaleta icunzwe neza se ? byose H.E kagame arabikora ikimugora nikimwe gusa Gusaranganya ubutegetsi nabatavuga rumwe nawe kandi nawe ari wowe ntawe wabuha kuko ntiwakorana nuwo mutavuga rumwe igihugu cyasenyuka so nabubime igihugu gikomeze ubuzima gusa ategure neza uzamusimbura kandi byaba byiza yaraciye mugisirikare bagira gahunda sinkabasivire
22.02.2012 saa 05:28
RASTAS
Aha, Ariko Mugabe ntarusha gusesagura presida wacu Kagame, mwasombye ibyo ibinyamakuru byo muri America byamwanditseho akayabo atanga iyo ari mu ngendo, cyane cyane igihe yari New York mu nama ya LONI. Igihe nabyo mujye mubyandika, dore ko muri ikinyamakuru kitabogamye
22.02.2012 saa 03:03
Kagame
Madam Mushikiwabo ngaho nagire icyo avuga yeguhimbira kuri Kadafi cyangwa akunda abaturage ba Libiya kurusha aba Zimbwe !!!!!
22.02.2012 saa 02:10
kanyesheja
NAYARYE NABANDI BARARYA KANDI AFRICA IRWAJE INDWARA MUBAPEREZIDA YUBUSAMBO SUWAMBERE SINUWANYUMA HARI NABAYARYA BIHISHEC NABA NAWE YAHAYE ABATURAGE ICYO KUNYWA
22.02.2012 saa 02:10
RASTAS
Abo batavuga rumwe na Mugabe nibategeka nabo nibyo bazakora. Urugero rwa hafi ni ibyo A.Wade ari gukora muri Senegal.
22.02.2012 saa 02:00
Nel

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!