Kwamamaza

Kenya: Raila Odinga yanenze uburyo Perezida Kibaki yashyizeho abapolisi mu mirimo ikomeye ya Polisi y’Igihugu

Yanditswe kuya 27-01-2013 saa 11:00' na James Habimana


Amakuru aturuka muri Kenya, aravuga ko hakomeje kutumvikana hagati ya Perezida Mwai Kibaki na Minisitiri w’intebe Raila Odinga, nyuma y’aho Perezida Kibaki ashyiriyeho abayobozi ba Polisi batatu mu buryo bunengwa na Odinga.
Nk’uko The Daily Nation yabitangaje, kutumvikana kwagaragaye ku wa Gatandatu nyuma y’aho Perezida Kibaki yashyiraga Abapolisi mu myanya ikomeye muri Polisi y’igihugu, bidakurikije uko biteganywa n’amategeko. Kibaki yashyizeho Grace Kaindi kuba ri we ukurikirana umutekano (...)

Amakuru aturuka muri Kenya, aravuga ko hakomeje kutumvikana hagati ya Perezida Mwai Kibaki na Minisitiri w’intebe Raila Odinga, nyuma y’aho Perezida Kibaki ashyiriyeho abayobozi ba Polisi batatu mu buryo bunengwa na Odinga.

Nk’uko The Daily Nation yabitangaje, kutumvikana kwagaragaye ku wa Gatandatu nyuma y’aho Perezida Kibaki yashyiraga Abapolisi mu myanya ikomeye muri Polisi y’igihugu, bidakurikije uko biteganywa n’amategeko. Kibaki yashyizeho Grace Kaindi kuba ri we ukurikirana umutekano w’ibibuga by’indege, Samuel Arachi kuyobora ubutegetsi muri Polisi na Ndegwa Muhoro ushinzwe ubutasi kugira.

Minisitiri w’intebe yavuze ko aba bayobozi Kibaki yatoye ngo nta mpinduka zigaragara bagiye kuzana muri Polisi ya Kenya.

Ushinzwe abakozi muri Kenya, Francis Kimemia, yatangarije The Daily Nation ko mbere y’uko aba bantu batoranywa, habayeho kubanza kureba ko nta busembwa bafite kandi n’ubushobozi babufite, bityo ngo Perezida Kibaki abona kubashyiraho.

N’ubwo ariko Francis avuga atyo, Minisitiri Odinga we yagize ati “Ibi ntabwo aribyo kuko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu rivuga ko mbere y’uko abayobozi bakomeye batoranywa muri Polisi, hagomba kubanza kubaho ubwumvikane hagati y’inzego zitandukanye, ibi rero ntibyabayeho. Itegeko Nshinga kandi rivuga ko gushyiraho aba bayobozi bigomba kuba mbere y’iminsi itanu Inteko Ishinga Amategeko yabanje kubemeza, n’ibi ntibyigeze biba.”

Uku kutumvikana kw’abayobozimbakuru ba Kenya, kuje mu gihe hasigaye igihe kitageze ku kwezi ngo amatora ya Perezida wa Repubulika ibe, hanibukwa imvururu zakurikiye amatora yo mu mwaka wa 2007 aho abantu barenga 1400 bahasize ubuzima.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
info@igihe.com, marketing@igihe.com

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved