Kenya : Umwiyahuzi yahitanywe n’igisasu ataragera aho agitega

Kenya : Umwiyahuzi yahitanywe n’igisasu ataragera aho agitega


Yanditswe kuya 3-02-2013 - Saa 16:10' na James Habimana

Polisi Kenya iratangaza ko umuntu wari witwaje igisasu, cyamuturikanye mu mujyi wa Wajir mbere yo kugitega.

Nk’uko urubuga starafrica.com rwabitangaje, umukuru wa Polsi mu gace ka Wajir, Charlton Mureithi yatangaje ko mu gihe uyu mwiyahuzi yari ataragera aho yagombaga gutega icyo gisasu, aribwo cyamuturikanye ahasiga ubuzima, gikomeretsa batatu.

Ibitero by’abiyahuzi byagiye byiyongera muri Kenya kuva yakohereza ingabo zayo mu mwaka wa 2011 guhangana n’abashimutaga abaturage bayo bakabajyana muri Somalia.

Aho igisasu cyaturikiye(Ifoto/internet)
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO