Kinshasa : Abanyekongo 4 bagiye mu mikino ya Olympic barazimiye

Yanditswe kuya 15-08-2012 - Saa 03:24' na Jotham Ntirenganya

Abanyecongo 4 bitabiriye imikino Olempike baburiwe irengero i Londres mu Gihugu cy’u Bwongereza, nkuko Radio ya Loni ikorera muri Congo yabitangaje kuwa Mbere tariki ya 13 Kanama 2012.

Abakinnyi bazimiye barimo umuteramakofe Mandembo Cedric wazimiriye i Londres nyuma y’umuhango wo gusoza imikono Olempike ku mugaragaro. Kuva uwo munsi telefoni ye ntishobora gucamo, kandi baheruka kumuca iryera mbere y’amasegonda 49 ngo umukino w’amaguru wabaye uwo munsi urangire.

Abayobozi bo mu gihugu cya Congo bavuze ko uriya mukinnyi hari ababonye afata ibikapu bye ava ahaberaga imikino arigendera, ariko ntawe yigeze abwira aho agiye.

Abandi batarabonerwa irengero ni abayobozi 2 b’amakipe ya boxing na judo, hamwe n’undi muyobozi umwe ushinzwe imikino muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Usibye Abanyekongo batarabonerwa irengero, hari n’abandi Banyafurika batagarutse mu bihugu byabo nyuma y’imikino ya Olempike, harimo n’Abanyakameroni basaga 7 batagarutse.

IBITEKEREZO
Ariko mwagiye mureka, none se, MEDDY NA THE BEN Bari hehe ???????
Musubize16.08.2012 saa 06:02
Bwana Kintu Muntu
Yisome kuri YAHOO urebe Comments ziriho !!!
Musubize16.08.2012 saa 02:56
Mahoro
Congo, Congo !! ubu se nobeho barabigereka kuri nde ? Ubu ntibyabatangaza bavuze ko ari u Rwanda rwabafashije gutoroka ! Congo yabaye nka wa mwana wiba isukari, ikamufata ku munwa, wamufata ukamubaza uti ese ni nde wariye isukari agatunga urutoki abandi bana kandi ibimenyetso simusiga biri ku munwa we !! Ngiyo Congo !
Musubize15.08.2012 saa 04:07
kkr

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!