Kivu: Abakora ibyaha by’ubwicanyi ba M23 barashyirwaho Gereza

Yanditswe na Aisha Bonaventure Rutayisire
Kuya 13 Mata 2013 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Nk’uko biherutse kwemezwa n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi ku wa28 Werurwe 2013, hagiye gushyirwaho burigade izajya ifungirwamo abakora ibyaha by’ubwicanyi bukorerwa muri Kivu y’Amajyaruguru, igomba kuba yamaze kubakwa bitarenze ku wa 30 Mata uyu mwaka. M23 yo yatangaje ko idashyigikiye iki cyemezo.
Nk’uko Jeuneafrique dukesha iyi nkuru ibivuga, umutwe w’inyeshyamba wa M23, mu kugaragaza ko utishimiye na gato iki cyemezo, ingabo z’uyu mutwe ku wa kane tariki ya 11 Mata (...)

Nk’uko biherutse kwemezwa n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi ku wa28 Werurwe 2013, hagiye gushyirwaho burigade izajya ifungirwamo abakora ibyaha by’ubwicanyi bukorerwa muri Kivu y’Amajyaruguru, igomba kuba yamaze kubakwa bitarenze ku wa 30 Mata uyu mwaka. M23 yo yatangaje ko idashyigikiye iki cyemezo.

Nk’uko Jeuneafrique dukesha iyi nkuru ibivuga, umutwe w’inyeshyamba wa M23, mu kugaragaza ko utishimiye na gato iki cyemezo, ingabo z’uyu mutwe ku wa kane tariki ya 11 Mata 2013 zahagaritse imodoka za « MONUSCO » icumi zari zitwaye ibikoresho byo kubaka iyi burigade, mu duce twa Kiwanja na Kibumba mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma.

Umuyobozi wa M23 Sultan Makenga, yahise yamaganira kure iki cyemezo avuga ko nta kindi Umuryango w’Abibumbye uzanye uretse intambara. Umuyobozi wa Politiki w’uyu mutwe Bertrand Bisimwa we yavuze ko LONI yatanze manda yo kwica ingabo ziharanira amahoro (M23), nk’uko byari mu ibaruwa yandikiye « MONUSCO ».

Umuvigizi wa « MONUSCO » Manodje Monoubai, avuga ko ibiri muri iyi baruwa nta shingiro bifite, kuko M23 ari bo ntandaro y’umutekano muke, bigatuma n’umubare w’impunzi wiyongera muri Kivu y’amajyaruguru.

Nk’uko bitangazwa na Perezidansi ya Leta ya Congo, iyi burigade irimo kubakwa izajya ifungirwamo abantu ibihumbi 2700.

Imishyikirano ya M23 na Leta ya Congo yagombaga gukomeza i Kampala ku wa 6 Mata 2013 iza gusubikwa nyuma y’uko uyu mutwe ucitsemo ibice bibiri.

Ingabo za Monusco (Photo Internet)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza