Kivu y’Amajyaruguru : Ingabo za Leta zongeye gukozanyaho n’abarwanyi ba M23


Yanditswe kuya 15-06-2012 - Saa 11:19' na Besabesa Etienne

Imirwano yongeye kubura mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ingabo z’igihugu FARDC zakozanyijeho kakahava n’umutwe wiyise M23.

Iyi mirwano yafashe hafi umunsi wose kuri uyu wa Kane yatewe n’uko inyeshyamba za M23 zigaruriye agace kitwa Mbuzi gaherereye mu bilometero hafi 50 mu majyaruguru ya Goma, ndetse bashaka no kwigarurira ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, ingabo za Leta zahise zigaba ibitero simusiga mu birindiro bya M23 mu rwego rwo kugirango bayishegeshe.

Amakuru Dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) avuga ko ingabo z’igihigu za FARDC nyuma y ‘iyo mirwano zatangaje ko ubu ziri kugenzura tumwe mu duce twari twarigaruriwe n’abaranyi ba M23 nk’ahitwa Runyoni, ahantu hari ibirindiro bikomeye by’ingabo za M23 akaba ari mu misozi Ituriye hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Nubwo ingabo za leta ya Congo Kinshasa FARDC zitabaje indege za kajugujugu z’intamabara n’izindi ntwaro zikomeye, ntabwo byazorohereye gutsimbura abarwanyi ba M23 mu birindiro byabo.

Hagati aho abaturage bo bakomeje guhunga imirwano irimo ibera muri iki gihugu, kuva iyi mirwano yatangira kugeza ubu Umuryango w’abibumbye (UN) uratangaza ko abaturage basaga ibihumbi 200 bakuwe mu byabo n’intamabara ikomeje kubera muri iki gihugu.

IBITEKEREZO
wakati inatimia, kabila et son gouvernement wataelewa na watakubali
Musubize18.06.2012 saa 03:10
MUtazira
Mwunve nsubire nkome !!!!
Musubize18.06.2012 saa 00:44
kanyotoli
Ndabashimiye abagize igitekerezo cyogushiraho ururubuga dukunda turingeri zitandukanye imana ikomeze kubabahafi tubateze byishi byiza .Naho M23 nikomeze ihagarare kigabonatwe tubari nyuma。imana ikomezekubarinda。murakoze
Musubize17.06.2012 saa 14:36
rugundu nshimiyimana
Ndabashimiye abagize igitekerezo cyogushiraho ururubuga dukunda turingeri zitandukanye imana ikomeze kubabahafi tubateze byishi byiza .Naho M23 nikomeze ihagarare kigabonatwe tubari nyuma。imana ikomezekubarinda。murakoze
Musubize17.06.2012 saa 14:31
rugundu nshimiyimana
ok !!!!!!??????
Musubize16.06.2012 saa 16:52
Binego
@Igihe, Mbashimiye ko mwavanyeho comment yari yuzuye urwango yari yatambukijwe numwe mubari babanje gutanga comment kuri ino nkuru. Nari nabandikiye mbasaba ko mwayivanaho, nubwo comment yange mutayitambukije ariko nishimye ko nibura washoboye gusiba Comment nari naberetse. Bravo, ariko mujye mubanza kujonjora kuko uru rubuga ntabwo ari rutwitsi umuntu avuga ibyo ashaka, ababishaka bazashinge urwabo ariko ntabwo ntekereza ko u Rwanda ruzabihanganira abantu hahembera inzangano hagati yamako. Horana Imana Rwanda
Musubize16.06.2012 saa 09:33
ok
Ese wa Munyamakuru we, wari wabona intambara iba ntihagire abantu bapfa dans deux côtés ? ntabwo bishoboka kuba bidashoboka, iyo nkuru ntabwo yuzuye, aramutse ariyo, waranigereye kuri terrain, wa ba uzi les décès, ariko tu prends les choses à la légère c'est qui ne pas bon pour les journalistes.
Musubize16.06.2012 saa 06:06
kwikwi
MURANANIRWA UBUSHIKIRANA NGAMAHORO ATAHE MUGIHUGUCYANYU AHUBWO MUSHISHIKAJWE NOKUMARANA NJYE NDAGAYA CONGO IKOMEJE KUMARA ABANA BAYO MWASHIKIRANYE MUGATURANA MUTUJE,MUZAMENA AMARASO KUGEZAJYARI.
Musubize16.06.2012 saa 01:08
tumuhirweisaie
Peresida Kagame na museveni mugye mumenya ko imana yabaremye nkintwari zabene muntu....abo Bantu bucwa urubozo babanyamurenge Baba congoman...mugombe nubafashe muvugane nububuligi England na USA bse that's unacceptable..people to get killed bse of their ethnicity....mubafashe kandi FDLR nayo itahe, niyanga imana yarabivuze..ngo abo batemye inzira karengane imana izaboherereza intambara zomubwoko bwinshi zibice bashire kandi kivu yepfo buyaruguru izongera ibone ubwigengye...yingere isubire kurwanda....abarabakongo babanyamurengye bitwe abanyarwanda babanyamurenge.....kandi abakongo Ngo bazaraswa hasigare bacye bazemera gusubiza abanyamurengye ibyabo....murimakye Israel na Ethiopia nu Rwanda Ngo bagiye kugirana umisyikirano na banyamerica kukibazo cyamagepfo yakongo yatwaye ihibye urwanda..ngo burigihe iyo urwanira ukuri uratsinda abanyamurengye bazatsinda........kandi nibatsinda bemerewe kubana nurwanda.....
Ndabona dukwiye gutabara ku mugaragaro abatutsi b abakongomani Ntabwo aribyo kwihanganirwa ! Badufashije natwe kwibohoza natwe, muze tubarenganure
Musubize15.06.2012 saa 16:27
Kayogoro@
Ariko rero igihe namwe musigaye muduha amakuru nabi rwose ubuse ko mutatubwite uwakubise undi rwose mumbabarire mumbwire niba M23 yabakurugutuye nabiriya bitwaro rwose abo bahungu ndabemeye kabisa
Musubize15.06.2012 saa 14:32
congo
ooh mgd
Musubize15.06.2012 saa 12:50
x
wihangane u reviewing inkuru yawe ndabona amakuru itanga ataryo kuwakane 14/06/2012. nanjye nasomye original. ugerageze usoma no kuzindi website nk'iya radiookapi.net, aufaiftmaroc.com,...
Musubize15.06.2012 saa 07:44
nock
Birababaje kubona ingabo za Leta ya Kinshasa zitwika amazu y'abaturage aho kurwana na M23. Ejo bamaze gutsindwa kurugamba M23 imaze kubasubiza inyuma no kwamura iza Leta intwaro nyinshi n'ibindi bikoresho bya gisilikari zahise zitangira kurasa abaturage no gutwika amazu yabo. Nubwo Kabila yanga kumva ibyo iriya M23 isaba njye mbona izira y'intambara yahisemo itazamuhira ashaka yakwisubiraho hagashakishwa ibisubizo biciye mu biganiro.
Musubize15.06.2012 saa 07:22
benmanzi@yahoo.fr
Ndakangurira Ingabo za m23 murwane murase izo nterahamwe ntamututsi watsinzwe kirazira...izo zakajugujugu muzipangire ntizibakange niba imana Ireba irareba ukuntu murenganira mubyanyu izabatabara tuu..kandi muzatsinda nihahahsndi....
Musubize15.06.2012 saa 06:49
rusare
iyintambara rwose leta ndetse na M23 nibashake means zose intambara ihagarare si non irakomeza ihitane abantu abandi ibakure mu byabo. iyi ntambara yahitanye umuvandimwe !!!!!!!!!!!!!
Musubize15.06.2012 saa 06:32
xxxxxxxxxxxx
Ahaaa !muragira ngo ntibikomeye.Ariko leta yakwemer'ibiganiro iri mu maki ? ngo nindege za naniwe kubakura mubirindiro byabo ?leta nikomeze itumbik'amabinga ubwo bazemera M23 igeze munsi y'urugo. si ngaho ndaha !!
Musubize15.06.2012 saa 04:41
Kanyotori
Ntabwo bizoroha. Koko ubu Imana yaduhereye abavandimwe baba nyekongo amahoro !
Musubize15.06.2012 saa 04:31
Ange Angelique

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!