M23 yirukanye umuyobozi wa politiki wayo “Runiga”

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Gashyantare 2013 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umwuka mubi wavutse mu mutwe wa M23, urwanya Leta ya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, yakuye ku buyobozi Jean-Marie Runiga, wayoboraga ishami rya politiki.
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Col Vianney Kazarama, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), ko M23 ishinja Runiga gukorana na Gen Bosco Ntaganda, ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La haye.
M23 yasimbuje Runiga by’agateganyo Gen Sultani Makenga.
Icyemezo cyo gukuraho Runiga cyafatiwe mu (...)

Nyuma y’umwuka mubi wavutse mu mutwe wa M23, urwanya Leta ya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, yakuye ku buyobozi Jean-Marie Runiga, wayoboraga ishami rya politiki.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Col Vianney Kazarama, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), ko M23 ishinja Runiga gukorana na Gen Bosco Ntaganda, ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La haye.

M23 yasimbuje Runiga by’agateganyo Gen Sultani Makenga.

Icyemezo cyo gukuraho Runiga cyafatiwe mu nama nkuru ya gisirikare yateranye ku wa Gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2013.

Nyuma y’iyirukanwa ku mirimo rya Runiga, Col Kazalama yatangaje ko Runiga yavuye aho yari atuye i Bunagana, we n’abamushyigikiye basanga Gen Ntaganda muri pariki ya Virunga. Kazalama ariko ntiyatanze imibare y’abasirikare bajyanye nawe.

Jean Marie Runiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza