Mali : Al-Qaeda yabujije amaradio gucuranga indirimbo zitavuga inyigisho ya islamu


Yanditswe kuya 23-08-2012 - Saa 06:50' na Jotham Ntirenganya

Abaturage bo mu majyaruguru y’igihugu cya Mali ahigaruriwe n’abayislamu bategetswe kumva indirimbo z’idini ya Islam ku maradiyo yose yigenga, bakurikije itegeko rya Sharia kuko bavuga ko izindi ndirimbo ari iza Satani.

Iryo tegeko ryongeye gusohoka ku wa Gatatu tariki ya 22 Kanama, bavuga ko indirimbo zemewe ari izifite imirongo yo muri Korowani

Africa review dukesha iyi nkuru ivuga ko, indirimbo bita iza satani ziganjemo izaririmbwe na Madonna, Rihanna cyangwa Youssou Ndour, n’izindi zose zitahimbwe n’abayislamu.

Abamujahideen baravuze bati “Guhera uyu munsi nta radiyo izongera gucuranga indirimbo zo mu Burayi n’Amerika”. Babivuze bafata ingero z’ahantu hasigaye hagenzurwa n’ingabo za Al-Qaeda mu gihe cy’amezi 5. Umuvugizi w’abamujahideen Kader yavuze ko iryo ari itegeko ry’Imana.

Kader yongeyeho ati “Twamaze kubisaba abayobozi b’amaradiyo.” Yongeraho ati “Ntitugishaka kumva indirimbo za Satani”.

IBITEKEREZO
Mbonye iyi nyandiko mpitira kuri comments ngo mbaze Abdullah impamvu ataratanga comment nsanga yahageze ! Ncuti mu Islam, ntabwo Allah (Subahana wa ta ala) adusaba kubwiriza abantu ibyo bakora, kuko ariwe uzicira urubanza !
Musubize23.08.2012 saa 19:11
AbdulKarim
Abajya bumva indirimbo za shitani mwambwira inyigisho muvanamo zitari ibishegu ? Nubwo aba bavandimwe bakagombye kureba ibindi byihutirwa(bashobora kuba barabikoze itangazabinyoma ntiribivuge), umuziki nimwe muntwaro za shitani a.k.a western world. Mwibuke ya dayimoni yigeze kuvuga ngo aho isasu ryananiwe gutsintsura umusilamu, CD(music) n'icupa ry'inzoga byamutsintsura. Tube maso. Muslims must wake up !
Musubize23.08.2012 saa 07:20
Abdullah
may God bless africa
Musubize23.08.2012 saa 07:15
dtgf

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!