Mali: Mu ntangiro za Werurwe ingabo z’Abafaransa zizatangira gutaha

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 6 Gashyantare 2013 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ibitero bikomeye ingabo z’u Bufaransa zagabye ku nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Mali zikazihashya, u Bufarnsa bwagaragaje ko nta mugambi bufite bwo kuguma muri Mali, ingabo zabwo zitangira gutaha muri Werurwe.
Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Laurent Fabius yagize ati "Ndatekereza ko guhera mu ntangiriro za Werurwe, nibikomeza kugenda neza nk’uko biteganyijwe, ingabo z’Abafaransa zigomba kugabanuka.”
Perezida w’u Bufaransa ubwo (...)

Perezida w’u Bufaransa ubwo aheruka kugenderera Mali, yagaragaje ko ingabo z’Abafaransa zizakomeza ibikorwa by’ubutabazi zatangiye ku itariki 10 Mutarama 2013, kugeza ubwo ingabo z’Abanyafurika zizaza kubasimbura.

U Bufaransa bwagaragaje ko ari Mali n’Afurika igomba gukomeza kwicungira umutekano ifatanyije n’ingabo z’Ubumwe bw’Afurika zizajya kubungabungayo amahoro (MISMA).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza