Mali: Perezida Hollande yakiranywe ibyishimo

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 2 Gashyantare 2013 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Mu rugendo rwa kabiri agiriye ku mugabane wa Afurika nyuma yo gutorwa kuba perezida w’u Bufaransa , Perezida Francois Hollande yakiranywe urugwiro n’ibyishimo bivanze n’amarira mu gihugu cya Mali.
Perezida wa Mali Dioncounda Traoré yashimiye mugenzi we w’u Bufaransa n’ ingabo z’u Bufaransa n’iz’igihugu cye ku bwitange bagize mu kuvana Mali mu icuraburindi yari yashyizwemo n’imitwe yayirwanyaga.
Ikinyamakuru 20minutes kivuga ko Perezida w’u Bufaransa yabwiye abaturage ba Mali ko ingabo z’u (...)

Mu rugendo rwa kabiri agiriye ku mugabane wa Afurika nyuma yo gutorwa kuba perezida w’u Bufaransa , Perezida Francois Hollande yakiranywe urugwiro n’ibyishimo bivanze n’amarira mu gihugu cya Mali.

Perezida wa Mali Dioncounda Traoré yashimiye mugenzi we w’u Bufaransa n’ ingabo z’u Bufaransa n’iz’igihugu cye ku bwitange bagize mu kuvana Mali mu icuraburindi yari yashyizwemo n’imitwe yayirwanyaga.

Ikinyamakuru 20minutes kivuga ko Perezida w’u Bufaransa yabwiye abaturage ba Mali ko ingabo z’u Bufaransa zidafite umuhamagaro wo kuguma muri Mali, abasaba kuzakomeza kwicungira umutekano.

Perezida Hollande yishimiye uko yakiriwe mu mujyi wa Tombouctou yagezemo ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa UNESCO. Yavuze ko abatuye ako gace bamwakiranye amajwi y’ibyishimo nyamara yuzuye amarira. Ku bwe ngo ayo majwi ntamushimira nk’umuntu cyangwa we nka perezida, ahubwo arashimira ingabo z’u Bufaransa n’Abafaransa bafashe umwanzuro wo gufasha Mali.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza