Minisitiri wa Ethiopia ku buyobozi bwa AU

Minisitiri wa Ethiopia ku buyobozi bwa AU


Yanditswe kuya 27-01-2013 - Saa 18:19' na Mathias Hitimana

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, yabaye Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwwe (AU) mu nama yayo ya 20 yabereye i Addis Abeba kuri iki Cyumweru.

Hailemariam Desalegn yasimbuye kuri uwo mwanya Perezida wa Benin, Thomas Boni Yayi.

Hailemariam yahise ako kanya yenereraAbakuru b’ibihugu bya Afurika ko yemeye uwo murimo ashinzwe.

Umukuru wa AU ashyirwaho buri gihe uko inama y’Abakuru b’ibihugu by’Afurika na za guverinoma bateranye. Mbere y’uko inama iterana, buri gace ka Afurika gatanga umukandida.

Perezida mushya wa AU, Hailemariam Desalegn
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO