Misiri : 26 Baciriwe urwo gupfa bikurura  imyigaragambyo yaguyemo 26

Misiri : 26 Baciriwe urwo gupfa bikurura imyigaragambyo yaguyemo 26


Yanditswe kuya 27-01-2013 - Saa 08:04' na Emmanuel Kanamugire

Abantu bagera kuri 26 mu Misiri bahitanywe n’ibitero byagabwe n’abigaragambyaga nyuma y’aho Urukiko rukatiye urwo gupfa abantu 21 bahamwe no kugira uruhare mu zahitanye abantu 70 muri Gashyantare umwaka ushize nyuma y’umupira w’amaguru wahuje al-Masry na al-Ahly.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Gatandatu, abo mu miryango y’abaciriwe urubanza bateye Polisi yarindaga gereza.

Imvururu zakurikiye izabaye ku wa 25 Mutarama hibukwa ivanwa ku butegetsi rya Hosni Mubarak, aho abantu benshi bari bafunze imihanda biyama ubutegetsi bwe bamushinja ubugambanyi.

Imyigaragambyo ikaze mu Misiri

Ubuyobozi butangaza ko abantu 26 bapfuye harimo abapolisi babiri barashwe n’abasivile 24 abandi bagera kuri 300 barahakomerekera.

Uwahoze ari umuzamu w’ikipe Tamir al-Fahlah, al-Masry n’umukinnyi Muhammad al-Dadhawi na bo ngo baguye muri izi mvururu.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO