Misiri: Impanuka ya Gari ya Moshi na bisi yahitanye abanyeshuri 50

Yanditswe na
Kuya 18 Ugushyingo 2012 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri bari mu kigero cy’imyaka ine n’itandatu bagera kuri 50 baguye mu mpanuka ubwo Gare ya Moshi yagongaga bisi yari ibavanye ku ishuri.
Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu ndetse n’ushinzwe ingendo za Gari ya Moshi bahise begura ku myanya yabo, bitewe n’uburyo iyo mpanuka yabayemo.
Iyo mpanuka yabereye mu gace ka Manfalut, mu biro metero 350 uvuye mu mujyi mukuru.
Inzego z’ibanze zatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’uko umwe mu bashinzwe ingendo za Gari ya Moshi yafashwe n’ibitotsi (...)

Abanyeshuri bari mu kigero cy’imyaka ine n’itandatu bagera kuri 50 baguye mu mpanuka ubwo Gare ya Moshi yagongaga bisi yari ibavanye ku ishuri.

Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu ndetse n’ushinzwe ingendo za Gari ya Moshi bahise begura ku myanya yabo, bitewe n’uburyo iyo mpanuka yabayemo.

Iyo mpanuka yabereye mu gace ka Manfalut, mu biro metero 350 uvuye mu mujyi mukuru.

Inzego z’ibanze zatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’uko umwe mu bashinzwe ingendo za Gari ya Moshi yafashwe n’ibitotsi nk’uko BBC yabitangaje.

Umuntu wabyiboneye n’amaso, yavuze ati “Gari ya Moshi yakuruye bisi mu muhanda urugendo rureshya n’ikirometero kimwe.”

Nibura buri mwaka abantu bagera kuri 8,000 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda kuko ngo imihanda yo mu Misiri ikunze gutera impanuka cyane nk’uko BBC ikomeza ibitangaza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza