Misiri: Papa mushya w’Aba-Coptes wimitswe ashyigikiwe na Vatikani

Yanditswe na
Kuya 19 Ugushyingo 2012 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Papa mushya w’Aba-coptes orthodoxe ushyigikiwe na Vatikani yimikiwe mu muhango wari witabiriwe n’abenegihugu b’Abayislamu barimo Minisitiri w’Intebe n’abandi ba Minisitiri ndetse n’Abanyapolitiki, mu muhango wamaze amasaha asaga ane.
Papa Tawadros II w’118, yatowe kuri tariki ya 4 Ugushyingo ariko ibirori byo kumwimika ku mugaragaro byabaye muri iki Cyumweru kuri tariki ya 18 Ugushyingo muri Katedarali Copte y’i Cairo mu Misiri.
Tawadros aje asimbura Shenouda III witabye Imana muri Werurwe nyuma (...)

Papa mushya w’Aba-coptes orthodoxe ushyigikiwe na Vatikani yimikiwe mu muhango wari witabiriwe n’abenegihugu b’Abayislamu barimo Minisitiri w’Intebe n’abandi ba Minisitiri ndetse n’Abanyapolitiki, mu muhango wamaze amasaha asaga ane.

Papa Tawadros II w’118, yatowe kuri tariki ya 4 Ugushyingo ariko ibirori byo kumwimika ku mugaragaro byabaye muri iki Cyumweru kuri tariki ya 18 Ugushyingo muri Katedarali Copte y’i Cairo mu Misiri.

Tawadros aje asimbura Shenouda III witabye Imana muri Werurwe nyuma yo kuyobora itorero imyaka isaga 40.

Nyuma y’amashyi y’urufaya muri ibi birori, Papa Tawadros yambitswe ikamba mu mutwe mbere yo kwicara ku ntebe ya Mutagatifu Mariko, uwatangije itorero ry’Aba-Coptes.

Tawadros nk’umuyobozi w’itorero mu ijambo rigufi yatangaje ko agiye gukora nk’ukorera igihugu cye hamwe n’Abayislamu ndetse n’Abakirisitu.

Abakirisitu bo mu Misiri bari ku cyegeranyo cy’10% cy’umubare w’abenegihugu basaga miliyoni 83, dore ko aba bakirisitu biganje mu Burasirazuba bwo Hagati.

Radiyo y’i Vatikani yatangaje ko ifite icyizere ko umubano wa Kiliziya Gatolika n’Aba–Coptes uzarushaho gusugira, mu mwuka umwe wo guhuriza hamwe ku bufatanye bwa kivandimwe.

Ibi byose bibaye nyuma y’aho ibitero byakomeje kwibasira abakirisitu mu minsi ishize, dore ko batangazaga ko bahangayikishijwe no kuba igihugu kiyobowe n’abafite amahame ya kislamu gusa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza