MONUSCO yishimiye ko u Rwanda rwemera ko ‘drones’ zoherezwa mu Burasirazuba bwa Congo

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 24 Mutarama 2013 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura umutuzo n’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zizwi nka MONUSCO, ziratangaza ko zinejejwe no kuba u Rwanda rwaremeye ko hakoreshwa indege zitagira abapilote mu bikorwa byazo.
Inkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko Madnodje Mounoubai, umuvugizi wa MONUSCO, yatangaje ati «Ubu tuzi ko ibihugu byose bitatu birebwa n’ikibazo byemeye. Igisigaye ni ugukomeza.»
Mounoubai avuga ko igisigaye ari uko ishami rya Loni rishinzwe iby’umutekano (...)

Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura umutuzo n’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zizwi nka MONUSCO, ziratangaza ko zinejejwe no kuba u Rwanda rwaremeye ko hakoreshwa indege zitagira abapilote mu bikorwa byazo.

Inkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko Madnodje Mounoubai, umuvugizi wa MONUSCO, yatangaje ati «Ubu tuzi ko ibihugu byose bitatu birebwa n’ikibazo byemeye. Igisigaye ni ugukomeza.»

Mounoubai avuga ko igisigaye ari uko ishami rya Loni rishinzwe iby’umutekano rifata icyemezo cya nyuma kuri iki gitekerezo, ubundi izo ndege zigakoreshwa.

Ubwo ku ya munani Mutarama 2013 Umunyamabanga Mukuru wa Loni wungirije ushinzwe ibyo kubungabunga amahoro Hervé Ladsous yatangazaga ko MONUSCO iteganya gukoresha indege eshatu zitagira abazitwara muri Congo, byashyigikiwe n’ibihugu by’u Bufaransa, u Bwongereza na Congo ubwayo; ariko u Rwanda rubyamagana ruvuga ko byaba ari ukuvogera ubusugira bw’umugabane wa Afurika.

Ku wa 18 Mutarama uyu mwaka, Roger Meece ukuriye ubutumwa bwa Loni bw’amahoro muri Congo yatangaje ko gukoresha izi ndege byakongerera ubushobozi abasirikare ba MONUSCO. Ibi byanagarutsweho mu nama y’umutekano ya Loni ya buri cyumweru, ikaba yaragaragaje ko umutekeno muri Congo ikibangamiwe kubera ingabo z’umutwe wa M23 ukiri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Umuvugizi w’igisirikare cya MONUSCO w’agateganyo El Hadj Ibrahim Diene, na we yagarutse kuri iki kibazo avuga ko ingabo za M23 zikomeje kwisuganya mu bice zafashe byo mu majyaruguru ya Goma bigatera kwibaza ku mutekano w’abasivile.

Diene atanga urugero rw’abasivile babiri ngo baherutse gutabwa muri yombi na M23, bashinjwa ko banze kwitaba abasirikare b’uyu mutwe bari ku irondo nijoro ahitwa i Rubare.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa mbere tariki ya 21 Mutarama 2013, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko ikoreshwa ry’izo ndege nta kibazo riteye niba igihugu zikoreshwamo kibyemera. Ibi yabyemeje nyuma ya Uganda na Congo na byo byari byaratangaje ko nta kibazo gukoresha izi ndege ku mipaka yabyo.

Igitekerezo cyo gukoresha indege zitagira abapilote mu kugenzura imipaka Congo gihana n’u Rwanda na Uganda, cyaje mu myaka ine itanu ishize, ariko kigenda gikererwa kugeza ubu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza