Mu Gushyingo harigwa niba Sudani y’Epfo yakwinjizwa muri EAC


Yanditswe kuya 3-09-2012 - Saa 00:44' na Elisée Mpirwa

Ibiganiro ku kuba Sudani y’Epfo yakwinjizwa mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byari byasubitswe ngo ibihugu byose bigize uyu muryango bibanze bisuzume neza niba koko iki gihugu cyujuje ibisabwa.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya 25 y’abaminisitiri y’uyu muryango yabereye i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu.

Muri Nyakanga uyu mwaka, itsinda ry’igenzura rigizwe n’impuguke 3 zo mu bihugu 3 bikuru muri uyu muryango, zaturutse mu bunyamabanga bw’uyu muryango, zoherejwe muri Sudani y’Epfo gukora igenzura.

Itangazo rya EAC ryagiraga riti : “Akanama kasanze hakiri ibihugu bimwe byari bigikeneye igihe gihagije ngo bisuzume raporo y’itsinda ry’impuguke hamwe n’abafatanyabikorwa hanyuma hafatwa icyemezo ko raporo izemezwa mu nama ya 26 mu Gushyingo 2012.”

Impamvu nyamukuru y’icyo gikora cy’igenzura yari ugusuzuma intera Sudani y’Epfo iriho mu guhuza n’ingingo ngenderwaho mu kwinjizwa muri EAC nk’uko ingingo ya 3 y’amasezerano ya EAC ibivuga.

Mu nama, abaminisitiri bahamagariye kumenya igihe nyacyo ndetse n’igenzura rirambuye hamwe n’abandi bafite uruhare mu kugarura amahoro muri Somalia mu gihe na yo isaba kwinjizwa muri uyu muryango.

Mu ntambwe yo kumva neza politiki ngenderwaho igamijwe n’uko izaba iteye, abaminisitiri bagejweho gahunda ya politiki yifuzwa n’uyu muryango (EAC Political Federation).

Iyi gahunda izagezwa ku bihugu byose ngo bayisubize mbere y’uko impuguke ziterana ngo ziyinononsore mu Kwakira.

Biteganyijwe ko iyinjizwa rya Sudani y’Epfo muri uyu muryango izagirira akamaro Sudani yangiwe kuwinjizwamo kuko nta mbibi ihana na kimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

The New Times

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!