Muri Mali imirwano iratutumba hagati y’abahiritse ubutegetsi n’ingabo zarindaga Toumani

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 3 Gicurasi 2012 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mata Amasasu menshi yumvikanye ubwo abasirikare baherutse guhirika ubutegetsi bwa Amadou Tumani Touré ku itariki ya 22 werurwe 2012,barasanaga n’ingabo zamurindaga.
Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ivuga ko iyo mirwano yavumbutse mu mujyi wa Bamako rw’agati, ubwo abaherutse guhirika ubutegetsi bataga muri yombi umwe mu bayoboraga ingabo zarindaga Toumani Touré.
Imirwano ikaze yaberye kandi kuri Televiziyo na Radio, ndetse (...)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mata Amasasu menshi yumvikanye ubwo abasirikare baherutse guhirika ubutegetsi bwa Amadou Tumani Touré ku itariki ya 22 werurwe 2012,barasanaga n’ingabo zamurindaga.

Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ivuga ko iyo mirwano yavumbutse mu mujyi wa Bamako rw’agati, ubwo abaherutse guhirika ubutegetsi bataga muri yombi umwe mu bayoboraga ingabo zarindaga Toumani Touré.

Imirwano ikaze yaberye kandi kuri Televiziyo na Radio, ndetse n’ikibuga cy’indege by’igihugu cya Malia hafi yahasanzwe hakambitse ingabo ziherutse guhirika ubutegetsi ziyoboye na Cpt. Amadou Sanogo Haya.

Umwe mu bakozi ba Radio na Televiziyo wari mu maboko y’abahiritse ubutegetsi bwa Toumani Touré kuva kuwa 22 Werurwe, wabonye iyo mirwano yanze gutangaza umubare wabapfuye ariko avuga benshi bahatakarije ubuzima.

Mu gihe Capt. Sanogo atavuga rumwe n’Umuryango w’Ubukungu mu Bihugu by’Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO) ku kibazo cyohohereza ingabo za ECOWAS muri Mali mu rwego rwo kurinda umutekano mu nzibacyuho, hari amakuru aturuka muri ako Karere avuga ko ikibuga cy’indege cya Bamako kiri mu maboko yabashyigikiye Amadou Toumani, bifuza ndetse bakaba biga uburyo bwo kwegezayo Sanogo mu minsi itarambiranye.

Iyo mirwano hagati yabahititse ubutegetsi n’abahoze barinda Toumani irimo kubera mu nkengero y’ikigo cya Kati ku cyicaro gikuru cy’ingabo ziherutse guhirika ubutegetsi giherereye mu bilometero 15 uvuye mu mujyi mukuru wa Bamako.

Afurika y’Uburengerazuba ikomeje kurangwamo umutekano muke, ndetse n’imvururu zishyingiye ku ihirikwa ry’ubutegetsi n’abasirikare.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza