Nigeria : Igitero cyagabwe kuri Boko Haram cyahitanye abagera kuri 35


Yanditswe kuya 26-09-2012 - Saa 02:08' na Emmanuel Kanamugire

Abantu 35 bishwe mu gitero cyagabwe ku ntagondwa za Boko Haram mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa, Nigeria na 60 barafatwa.

Udutsiko tw’abayisilamu twigaruriye uduce tw’uburengerazuba bwa Nigeria kandi dukomeje kugaba ibiterobigahitana inzirakarengane.

Inkuru ya BBC ivuga ko kuri iki cyumweru gishize Boko Haram yagabye igitero ku Kiliziya Gatolika gihitana abantu babiri.

BBC kandi ivuga ko abasirikare ba Leta bakoze igikorwa cyo guhiga abihishe inyuma y’ibi bitero inzu ku yindi mu mijyi igera kuri itatu.

Imbunda n’izindi ntwaro ziturika, amacumu n’inkota biri mu ntwaro zafatiwe mu bwihisho bwa Boko Haram.

Ibitero byose byagabwe mu duce two muri Nigeria yo hagati ndetse no mu majyaruguru bimaze guhitana abagera kuri 1400 bo muri Boko Haram, uhereye mu mwaka wa 2010.

IBITEKEREZO
Njye numva mbabaye cyane iyo numva abantu bivuga ko bishe abandi kabone n'ubwo baba bitwaza ngo bari abanzi babo ! Ni ikihe kimenyetso kerekana ko ari aba boko haram ? Ubwo si inzirakarengane zibigenderamo ? Uretse ko n'aba boko haram Nyagasani atabaremewe kwicwa !
Musubize26.09.2012 saa 02:39
simbikunda

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!