Nigeria : Umuyobozi wa Boko Harama ishinjwa guhora yivuga abantu yatawe muri yombi


Yanditswe kuya 14-01-2013 - Saa 16:48' na Emmanuel Kanamugire

Igisirikare cya Leta ya Nigeria cyatangaje ko cyataye muri yombi umuyobozi w’abarwanyi b’intagondwa za kiyisilamu bo mu mutwe wa Boko Haram.

BBC dukesha iyi nkuru iratangaza ko Mohammed Zangina yafatiwe mu karere k’Amajyaruguru y’Uburasirazuba mu Mujyi wa Maiduguri ku wa Gatandatu w’icyumweru dushoje.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cya Leta rivuga ko Zangina, uzwi ku izina rya Mallam Abdullahi na mugenzi we Alhaji Musa, ngo bateguraga kugaba igitero simusiga ku basivile n’abashinzwe umutekano bakoreraga muri ako gace.

Zangina kandi ngo yari umukuru wa Boko Haram mu karere k’Amajyaruguru yo hagati muri Nigeria akaba n’umuyobozi w’ibitero by’ubwiyahuzi n’ibisasu byatewe mu mujyi wa Abuja, Kaduna, Kano, Jos na Potiskum, byakomeje kugenda bitwara ubuzima bw’abantu biganjemo abakirisitu.

IBITEKEREZO
Boko, amaraso y`inzirakarengane uzayabazwa.....................
Musubize15.01.2013 saa 10:34
hakili
Boko, buriya uricara ugasanga uri muzima mu mutwe ? Ubwo se wagereranya Boko haram na M23 ubona hari aho bihuriye koko ? Ariko Mana yanjye, urumva ko nawe utekereza nka Zangina, niba utarabikoze cg ubikora ubu cg bene wanyu ubwo urarota kuzabyongera cg urabikumbuye ! Ubwo ushimishwa n'akristu abaturage b inzirakarengane baguye Nigeria bazize uyu mugabo ? M23 se ko birwanyeho leta ishaka kubamara ikaba inaharanira uburenganzira bwabo n'abavandimwe babo baheze mu nkampi, ibyo wowe ubigereranya ute ? Kandi M23 kuko ibyo baharanira byumvikana niyo mpamvu hari ibiganiro. Cyokoze i Ndera hazakira benshi ! Ariko ndubaha igitekerezo cyawe gufutamye
Musubize15.01.2013 saa 03:25
pngabo
Aba M23 bazafatwa ryari ?
Musubize15.01.2013 saa 00:12
Boko
Tegereza tuu
15.01.2013 saa 05:33
Rutagengwa Joseph
Numara kujya muri FDLR niho uzayifata
15.01.2013 saa 12:23
Idi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!