Odinga yarahiye ko atazemera imibare yatangajwe na komisiyo y’amatora

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 9 Werurwe 2013 saa 01:25
Yasuwe :
0 0

Umukandida watsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Kenya Raila Odinga, aratangaza ko atemera imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora agahamya ko yabayemo [amatora] amakosa menshi.
Ibi Odinga wahabwaga amahirwe yo gutsinda yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa AFP kuri uyu wa gatandatu tariki ya cyenda Werurwe 2013, mu gihe byari biteganyijwe ko agomba kugira icyo avuga ku mibare y’agateganyo yemeza ko Uhuru Kenyatta bari bahanganye ari we watsinze.
Raila Odinga urushwa na Kenyatta (...)

Raila Odinga urushwa na Kenyatta amajwiabarirwa mu 4000 ngo ntazigera yemera ibyavuye mu matora yabaye ku wa mbere tariki ya kane Werurwe 2013, icyakora yahamagariye abamushyigikiye gukomeza gutuza mu gihe yitegura kugeza ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kenya.

Uhuru Kenyatta na William Ruto bari ku ruhande rumwe bo bishimiye ibyatangajwe mu majwi y’agateganyo, bakaba bavuga ko batewe ishema n’icyizere igihugu cyabagiriye nk’uko bigaragara mu itangazo bashyize ahagaragara.

Amajwi y’agateganyo yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’amatora muri Kenya mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya munani Werurwe 2013 irerekana ko Kenyatta yatowe n’abantu 6.173.433 bangana na 50,03% by’abatoye, mu gihe Odinga yatowe na 5.340.546 bangana na 43,28%. by’abatoye.

Odinga yari asanzwe ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, mu gihe Kenyatta yari amwungirije. Umwanya wa Minisitiri w’Intebe wagiyeho mu mwaka w’2007 ubwo nyuma yo gutorwa kwa Mwai Kibaki habaga ibibazo Odinga avuga ko ari we watsinze bikavamo ko hajyaho umwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza