Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf yahagaritse abayobozi 46 bakomeye mu gihugu barimo n’umuhungu we, Charles Sirleaf wari Umuyobozi mukuru wa Banki ya Liberia.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), avuga ko aba bayobozi bakuru 46 bahagaritswe bazize kuba batarabashije kugaragariza umutungo wabo ababishinzwe ndetse no kuba batarabashije guhagarika ruswa yavuzaga ubuhuha mu bigo bayoboraga.
Charles Sirleaf ni umwe mu bana batatu ba Perezida Ellen Johnson Sirleaf, yari yarashyize mu myanya ikomeye ubwo yari akimara gutorerwa kuyobora Liberia.
Usibye Charles Sirleaf wari Guverineri wa Banki y’iki gihugu, abandi ni Fumba ushinzwe umutekano muri Liberia ndetse na Robert, umujyana mu kigo gishinzwe iby’ingufu (NOCAL).
Ntabwo ari uyu musore wubikiwe imbehe gusa na Perezida Ellen Johnson Sirleaf ahubwo kuri iyi lisite y’abahagaritswe harimo bamwe mu baminisitiri ndetse n’abayobozi bakuru b’intara.
Mu gihugu cya Liberia umuntu iyo agizwe umwe mu bayobozi bakuru ahabwa iminsi kugira ngo agaragaze umutungo afite kuri komisiyo ibishinzwe.
Aba rero bahawe iminsi ku kuba bashyize mu bikorwa ibyo basabwa ndetse banacibwa amande anagana n’umushahara wabo wa buri kwezi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Nigeria : Abasirikare ba Leta batangatanze abarwanyi ba Boko Haram
21.05.2013 |
|
Kenya : Nta kazi ka leta nshaka-Raila Odinga
20.05.2013 |
|
Imyitozo y’ingabo, abapolisi n’abasivili mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba yatangiye
20.05.2013 |
|
Imirwano ya FARDC na M23 yongeye kubura
20.05.2013 |
|
DRC : Abarenga 20 bagwiriwe n’ikirombe
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |