Perezida Omar el-Béchir yatangaje irekurwa ry’imfungwa za politiki

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 1 Mata 2013 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sudani, Omar el-Béchir, yatangaje ko imfungwa za politiki zose zari zifungiye mu gihugu cye zirekurwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye na Sudani y’Amajyepfo.
Ubwo Perezida Béchir yagezaga ijambo ku bagize Inteko Ishingamategeko nk’uko tubikesha Jeune Afrique yagize ati "Dutangaje uyu munsi umwanzuro wo gufungura imfungwa zose za politiki, tukavugurura ubushake bwacu mu mbaraga zose za politiki, hashyirwa imbere ibiganiro.”
Perezida Bachir akomeza agira ati (...)

Perezida Bachir akomeza agira ati "Turemeza ko tugiye gukomeza kuvugana n’imitwe yose ya politiki n’abaturage, nta n’umwe uhejwe, yaba n’abitwaje intwaro, mu biganiro by’abanyagihugu bizasubiza ibibazo byose.”

Irekurwa ry’imfungwa za politiki rije rikurikira ubutumire Visi Perezida Ali Othmane Taha yahaye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, kimwe n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi kuza bakaganira ku ishyirwaho ry’itegeko nshinga, nubwo ubwo butumire bamwe babuteye utwatsi.

Perezida wa Sudani, Omar el-Béchir atangaza ifungurwa ry'imfungwa za politiki(Ifoto/AFP)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza