Perezida w’u Bufaransa agiye kugenderera Congo Kinshasa


Yanditswe kuya 29-08-2012 - Saa 00:39' na Mathias Hitiamana

Mu gihe gito, amaze atorewe kuyobora u Bufaransa, Perezida François Hollande agiye kuza mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mu nama ihuza ibihgu bivuga ururimi rw’Igifaransa izaba mu kwezi kwa Nzeli, hagati y’itariki ya 12 na 14.

Hollande yatangaje ku mugaragaro ko azaza muri Congo, ubwo yagezaga ijambo ku b’ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Bufaransa. Ikindi kandi yagaragaje ko u Bufaransa bushaka ko muri ibyo bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa haragwa amahoro n’umutekano.

Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, Hollande yagize ati “Nzajya mu nama izahuza ibihugu bivuga Igifaransa i Kinshasa, mu byumweru biri imbere. Nzahura n’abanyapolitikii batavuga rumwe na Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta. ”

Mu mvugo ya Perezida Hollande, agaragaza ko icyo u Bufaransa bugamije ari demukarasi nabwo bwemera, hatibagiranye kurwanya ruswa.

Perezida Hollande yagaragarije ba amabasaderi ko u Bufaransa bushyize imbere politiki mpuzamahanga, igira iti “ Kuvuga byose ahantu hose, no gukora ku buryo ibivuzwe bishyirwa mu bikorwa.”

U Bufaransa kandi busaba ko habaho ubutabera ku rupfu rw’uwaharaniraga uburenganzira bwa muntu muri Congo, Floribert Chebeya.

IBITEKEREZO
mujye mureka abanyapolitiki bakine imikino yabo mwe banyarwanda mudatukana mupfa ubusa. kuko twamaganye abafransa karahava,ariko bagaruka ntanumwe mubaturage wabajije impamvu n,uburyo bagarutse ! so ita kubyawe witeze imbere si non ........
Musubize5.09.2012 saa 16:26
aho
Ngo mubyo azavugaho harimo no kurwanya ruswa ? Muri Congo ?! Njye namugira inama ko yivugira ku mabuye y'agaciro cyangwa imbaho n'ibindi nk'ibyo, byose kandi bigacuruzwa mu gifaransa. Iby'uburenganzira bwa muntu, democratie... azabirekere Monusco na HRW ariko byo bazabyandika mu cyongereza. C'est le retour de la fameuse Françafrique, mube maso !
Musubize30.08.2012 saa 02:51
citoyen
burya si buno nyine
Musubize29.08.2012 saa 06:18
muginga
Nabasure yenda yamenya guhuzagurika kuri muri Governement ya Congo, akaba yabagira inama bakubaka igisirikare cyabo gihamye kikanabahemba bityo bakabasha kurengera igihugu cyabo, aho kuba isibaniro cy'imitwe yitwara gisirikare bananirwa bakitakana u Rwanda ngo rurafasha M23. Holland nta gishya ajyanye yo kuko iyo urebye ukuntu ubufaransa bwafashije Interahamwe na EX-FAR bikanga inkotanyi zikabafatana igihugu mu myaka 4. Wakwibaza ukuntu umutwe uvuka uwo munsi ugatesha umutwe i gihugu gifite amaboko, amafaranga, imfashanyo, ingabo mpuzamahanga nka Congo ukumirwa, rata holland uzaveyo ubajije aho amabuye n'imbaho byanyu bizatangirira kuza, unamusabe ko ingabo z'abafaransa zaza (ikimenyetso cyo gutsindwa) bityo ubone uko ubipakira neza.
Musubize29.08.2012 saa 06:04
Leo
obose amayeri nayahe se dusobanurire,kujya congo ku gihugu nku bufaransa amayeri arimo kabone ko aribo ndetse na babirigi babareze
Musubize29.08.2012 saa 05:14
######
euh, sinzi niba mubona ko ibintu bitatworoheye. Amayeri yose barayamenye, ntabundi buryo busigaye bwo kujijisha.
Musubize29.08.2012 saa 02:23
yayo
Nkubwo ibyo uba ubihuruduye ubivanye hehe ? Utwunguye iki abasomyi ?
29.08.2012 saa 05:30
Hoshi
Ushobora kuba ari wowe utorohewe, reka kubidutwerera !!!
30.08.2012 saa 07:27

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!