Perezida w’u Rwanda n’uwa Congo bashobora kugirana umubonano


Yanditswe kuya 14-07-2012 - Saa 11:11' na Kagenza C.

Perezida Paul Kagame na Perezida Joseph Kabange Kabila biravugwa ko bashobora kugirana umubonano ubwo bombi bazaba bari kwitabira inama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe gutangira kuri iki cyumweru.

Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Afurika y’Epfo SAPA, umuntu wizewe ukora muri Perezidanse ya Congo Kinshasa yatangaje ko inama hagati ya Perezida Kagame na Perezida Kabila idateganyijwe, ariko ko ishobora kubaho ubwo aba bakuru b’ibihugu bombi bazaba bari kwitabira inama ya 19 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe tariki 15 na 16 I Addis Abeba ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango.

Guverinoma ya Congo Kinshasa kuva mu gihe gito gishize yakomeje kujya ishinja u Rwanda guha ubufasha abagize umutwe wa M23 wigumuye ku ngabo za leta ya Congo, gusa ibi u Rwanda rwakomeje kubihakana rwivuye inyuma.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-moon yasabye Kagame na Kabila gukomeza inzira y’ibiganiro bashakira hamwe umuti w’imvururu zikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

IBITEKEREZO
Ariko ubundi wa mugani ko tujy mu Sudani dusize aba haf yacu, niba monusco yarananiwe kkwuzuza mission yayizanye , nibahe urwanda rubikore hanyuma barebe nirunanirwa babone kurugaya, nubundi ngo ijya kurisha ihera kurugo turarinda aba kure aba hafi bafite ibibazo kubera iki ? Congo niyishakire umuti ireka gutegereza ak' ikimuhana kandi hari abavandimwe hafi babafasha.Kuko abayobozi bayo batazabura kubazwa n' Imana amaraso ya ziriya nzirakarengane zihitanwa no kutazitaho .
Musubize16.07.2012 saa 10:00
eric
Vanessa genda urasetsa babyita job creation rero hahaha !! cg udashaka kwibwa abitsa ...
Musubize15.07.2012 saa 17:19
Musugi
Usibye agahenge bari bahawe n'igitugu cya Mobutu, ubundi abakongomani bibera mu ntambara kuva babona ubwigenge. Kugira president i Kinshasa ntacyo bibabwiye kuko ntacyo abamarira, uretse kubagira mu nama mpuzamahanga akiyitirira ko avugira igihugu. Izo ntambara zizarangira amoko nagenda yiyunga buhoro buhoro, nta munyamahanga ubyisutsemo. Nta Monusco nta Rwanda nta Angola nta Libiya..... Ntimuzigere mwibwira ko mwabafasha kwubaka amahoro. Niyo LONI yasaba u Rwanda, ntiruzemere ubutumwe nk'ubwa Afuganistani. Ndetse n'inkiko za La Haye kuri Congo sinzemera kuko zicira imanza abagerageza kwirwanaho ngo badatsembatsembwa.
Musubize14.07.2012 saa 16:06
Mahoro P.
Ariko ubundi, Kabila yasabye u Rwanda rukamufasha kurinda Congo, kandi u Rwanda rwabishobora neza. Ese kurutuganya iyo mirimo muri Soudani mu butayu butamenyerewe mu mubereho y'igisirikare cy'u rwanda, hakurya hariya niho byatunanira, dusanzwe dusangiye imibereho ? So, the right way, ndabona twahabwa mission na ONU, tugasimbura MONUSCO. Amagambo akavuho. Kabila fata icyemezo nk'umugabo.
Musubize14.07.2012 saa 04:59
vanessa

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!